Rutsiro: Umugabo wakomerekeje umugore n’umwana yatawe muri yombi
Umugabo witwa Ngayabateranya wo mu Kagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we, Uwifashije Claudine, amuziza ko yabwaye umukobwa, ndetse akomeretsa n’uwo mwana, ubu abahohotewe bakaba bari mu bitaro.