Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwategetse ko iperereza ku kirego cy’abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gisubukurwa, bagakurikiranwa ku bikorwa birimo kuba baratereranye Abatutsi bahungiye mu Bisesero, banafata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Guhera mu 2005 imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu irimo IBUKA, Survie, FIDH na batandatu mu barokokeye Jenoside mu Bisesero, batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri Opération Turquoise bamaze iminsi itatu barataye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.
Abo batangabuhamya bavuga ko Ingabo z’Abafaransa zagize uruhare mu gufata abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi ku ngufu.
Mu 2021 iki kirego cyateshejwe agaciro nyuma y’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko nta bimenyetso simusiga byatuma aba basirikare b’Abafaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.
Abasirikare b’Abafaransa bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside, aho kuva ku wa 27 Kamena kugeza ku wa 30 Kamena 1994 bananiwe kurinda Abatutsi ku bushake, bakabasiga mu maboko y’Interahamwe.
Umuntu uri mu ba hafi bakurikirana iki kirego yabwiye AFP ko “nyuma y’ingingo zifatika zatanzwe n’abarega, Urukiko rwajuririwe rwategetse abagenzacyaha bo mu Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu b’i Paris kongera gufungura ikirego nyuma yo gusanga hari ibitarakurikijwe bajya gushyingura ikirego.”
Bigaragara ko batamenyekanishije ko ikirego gishobora gushyingurwa nyuma y’iminsi mike bemeje ko inyandiko nshya zikubiyemo incamake ya raporo yakozwe n’Umunyamateka Vincent Duclert ku bwicanyi bwakorewe mu Bisesero na yo yafatwa nk’ikimenyetso.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yatanze ikirego, Patrick Baudouin, yatangaje ko ubu urugamba rwo guharanira ubutabera n’umuco wo kudahana rusubukuwe.
Ati “Tugiye kumara amezi cyangwa imyaka ku rugamba rw’amategeko duharanira ikintu kimwe rukumbi gifite agaciro mu maso yacu. Kurandura burundu umuco wo kudahana ku basirikare n’abayobozi muri politiki bungukiye muri iki kirego.”
Mu basirikare batanu bakorwagaho iperereza ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo General Jean-Claude Lafourcarde wari Umuyobozi Mukuru wa Turquoise, Jacques Hogard wayoboraga aka gace i Cyangugu n’abandi.
Nyuma ya Raporo Duclert yakozwe bisabwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ndetse na raporo Muse yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda zombi zikagaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu byombi byagaragaje ko ari intambwe nziza iganisha ku kumva neza ahahise, no gutegura ejo hazaza harangwa n’umubano mwiza.
Mu 2021 ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda yemeye ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, intambwe yateye nyuma y’abategetsi benshi bamubanjirije batabikozwaga.
Amakuru agaragaza ko mu Bisesero hari hahungiye Abatutsi bagera ku bihumbi 60 bari baturutse hirya no hino mu duce tuhegereye, ariko ngo harokotse abarenga ibihumbi bibiri gusa.