Gasabo: Abarimu n'abanyeshuri ba GS Kabuga Catholique bibutse banaha icyubahiro bagenzi babo bishwe muri Jenoside-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-17 17:24:42 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, Nibwo abarimu n’abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabuga Catholique ruherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, bibutse abahigaga n’abahigishaga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwitandukanya n’ibitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Ni umuhango wabanjirijwe n'igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri mukuru wa Kiliziya Yezu Nyirimpuhwe Kabuga, Bizimungu Eldephonce, aho yasabiye umugisha Abatutsi bishwe muri Jenoside by'umwihariko Abarimu barimo n'uwari Umuyobozi w'ikigo, Mupfasoni Catherine ndetse n'abanyeshuri bahigaga.

Umuyobozi wa GS Kabuga Catholique, Jean Bosco Nkurunziza, yavuze ko iki gikorwa ngarukamwaka ari ingenzi kuko cyibukirwamo ibikorwa byabo by'indashyikiwa bakoze mbere yuko bicwa ndetse hakaba hatangirwamo ubutumwa bugamije gukangurira abanyeshuri kwitandukanya n’ikibi, bagaharanira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yabwiye abanyeshuri ko abateguye n’abakoze Jenoside bari abanyabwenge bityo bo bakwiye kumva ko ubwenge biga uyu munsi atari ubwo kwicana ahubwo ari ubwubaka igihugu n’abanyarwanda.

Nkurunziza kandi  yasabye abana kuba abavugizi ku babyeyi babo kuko hari bamwe bagitsimbaraye bagatangira ku ishyiga inyigisho zigamije kubiba urwango bashyiramo abana babo ibitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya amateka.

Yagize ati" Ni inshingano zacu guhora twibuka bagenzi bacu b'abarimu byu mwihariko ababarizwaga muri GS Kabuga Catholic barimo n'uwahoze ari umuyobozi waho, Mupfasoni Catherine, abanyeshuri bahigaga bose bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko tuba tuzirikana ibikorwa by'indashyikirwa bakoze mbere yuko bicwa bazira uko bavutse, tubaha icyubahiro cyabo ndetse ko ni n'umwanya mwiza wo kuhigira amasomo yo kwitandukanya n'ikibi.

Turabasaba abakiri bato, urubyiruko kwitandukanya n’ibyo bitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside bakomeza kugenda batekerwamo n’ababyeyi babo ku ishyiga ntitwavuga ngo ni aba ariko hari aho bikorwa, ahubwo bakomeze kumva ubutumwa bahabwa nka hano, ibiganiro no gusobanukirwa n’aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze baharanira gukomeza kurusigasira.”

Yakomeje agira ati " Turasaba ababyeyi kurera abana neza nk’abayobozi bazaragwa iki gihugu tudashaka ko gisubira mu icuraburindi cyavuyemo, bakabaha uburenganzira bwo kwiga uburere mboneragihugu bakamenya uko u Rwanda rwabayeho, uko rwakuze, ibyo rwahuye nabyo n’ibindi bibafasha kuzaba abayobozi babereye u Rwanda.

GWANEZA Josiane warokokeye Jenoside i Kabuga akaba n'umwe mu banyeshuri bigaga icyo gihe muri GS Kabuga Catholique, mu buhamya yatanze yavuze ko abana b'Abatutsi batoterezwaga ku ishuri na bagenzi babo, bakabuzwa amahwemo kugeza nubwo mu mashuri wasangaga habamo ivangura rishingiye ku moko kuko hari igihe batungurwaga no kubona abarimu(Kamegeri na Kansilde ) binjiye mu ishuri agasaba ko Abahutu bahuguruka ukwabo n'Abatutsi bagahuguruka ukwabo cyakora bitewe nuko ntangengabitekerezo yabarizwaga mu miryango yabo bigatuma hari abatabyumva neza.

GWANEZA icyo gihe watahaga mu Mudugudu wa Mataba, Umurenge wa Rusororo, yasabye abarimu n’ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kwigisha abana nk’abategura abaturage beza b’igihugu b’ahazaza ndetse anahamya ko abana bakimara kumenya ubwoko bwa bagenzi babo, byatumye bishishinya ku buryo iyo batahaga bari mu nzira Abana b'Abatusti batotezwaga cyane bazizwa uko bavutse kubera ubuyobozi bubi bwariho ugereranyije n'ubu ibijyanye n'amoko bitakibarizwa mu mashuri kubera ubuyobozi bwiza.

Ati “Nkiga hari abarimu nibuka batwigishaga bari baramaze kwinjizwamo ingengabitekerezo kuko byasaga nk'itegeko, ndibuka Kamegeri na Kansilida  batwigishaga. Umunsi umwe Kamegeri ahagurutsa abanyeshuri b’Abahutu n’Abatutsi ariko njyewe sinari nzi ubwonko bwanjye ntabwo nahagurutse, Nanze guhagarara ariko icyo gihe yarantutse cyane ndetse ansohora mu ishuri ngo njye kubaza data ubwoko bwanjye.”

Ati “Icyo cyari ikintu cyatumye nkomeza kwibaza amoko icyo ari cyo, ndashimira ko ubu abana batakibazwa amoko ku ishuri kubera ubuyobozi bwiza , ni ibintu byari biteye ubwoba cyane. Ubu umwarimu akwiye kwigisha atagendeye kuri ibyo bintu kuko nibyo bituma tugira abana bazima.”

Perezidante wa Ibuka mu Murenge wa Rusororo, GAKWAYA Adelaide, mu butumwa yatanze, yavuze ko mu izina rya Ibuka, bihanganishije Abacitse ku Icumu bitewe n'inzira y'umusaraba banyuzemo mbere no mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo akaboneraho kubizeza ko ibyabaye bitazongera ukundi kuko bayobowe n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Perezidante GAKWAYA ushimira ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside, yavuze ko iyo zitaza kubatabara i Kabuga nta Mututsi waho wari kurokoka kuko hari Santeri y'interahamwe zihurije hamwe ziturutse ku Murindi, mu Gahoromani, i Bicumbi na Rugende.

Agira ati" Mbere na mbere Abacitse ku Icumu turashimira cyane ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside. Iyo zitahaba nta Mututsi w'i Kabuga(Aho narokokeye) wari kurokoka kuko hari Santeri y'interahamwe zihurije hamwe ziturutse mu bice bitandukanye birimo ku Murindi, mu Gahoromani, i Bicumbi na Rugende, wasangaga bamwe biziritseho ibisasu".

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda banyuze mu bihe bigoye by’amacakubiri byanageze mu mashuri bigatuma bamwe badindira mu myigire abandi bakirukanwa bazira ko ari Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu byashegeje u Rwanda bitewe n’uko yakoranywe ubugome ndengakamere aho umubyeyi yicaga umwana, abashakanye cyangwa abafitanye isano ya hafi bakicana bapfa uko bavutse.

Uburezi nabwo buri mu byashegeshwe cyane, aho bamwe mu bari abarezi bateshutse ku nshingano zabo zo kwigishwa bakica abo bakoranaga cyangwa bigishaga.



Uwatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri
Hari abayobozi bakomeye mu nzego zitandukanye

Urubyiruko rwasobanuriwe ko mbere yuko Abanyarwanda bacibwamo amoko bari babanye neza

Mbere y'Ubukoloni, Abanyarwanda barasangiraga bakanagabirana nk'ikimenyetso cy'amahoro

Depite Hon. Claire Uwumuremyi wari umushyitsi mukuru(ubanza ibumoso), Padiri Bizimungu Eldephonce(hagati) n'Umuyobozi wa GS Kabuga Catholique, Jean Bosco Nkurunziza ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere





Umuyobozi wa GS Kabuga Catholique, Jean Bosco Nkurunziza ubwo yacanaga urumuri rw'icyizere



Depite Hon. Claire Uwumuremyi yasabye ababyeyi n'urubyiruko kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo

Hari hitabiriye abanyeshuri bo ku bindi bigo



Padiri Bizimungu Eldephonce yasabye urubyiruko gukora ibyo Imana ishaka aho kwijandika mu binezeza Satani





Ubwo Directeur Jean Bosco Nkurunziza yunamiraga inzirakarengane zishwe muri Jenoside

Perezidante wa Ibuka mu Murenge wa Rusororo, GAKWAYA Adelaide hamwe n'undi muyobozi ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere

Related Post