• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuhanzikazi Cindy Sanyu wo mu gihugu cya Uganda ari gutegeura uruhererekane rw’ibitaramo bizazenguruka  igihugu cyose bikaba  bizatangirira  tariki 30 Mutarama 2026 muri Sheraton Hotel I Kampla

Amakuru  ikinyamkauru Howwe  akesha bamwe mubari  kumufasha guteura ibyo  bitaramo icyo gitaramo  kizaba  ari igitaramo kizaba ari igikorwa cyo gutangiza urukurikirane rw’ibitaramo bye mu gihugu hose, biteganyijwe kuzakomeza mu gice cya mbere cya 2026.

Nyuma y’igitaramo muri Sheraton, Cindy azasura utundi duce tw’igihugu, aho azakora igitaramo i Mbale muri Gashyantare, ndetse akanategura igitaramo gikomeye cyo ku munsi w’Abakundana (Valentine’s Day) kuri Kakyeeka Stadium i Mbarara.

Nkuko amakuru abivuga  Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahanzi bo mu Uganda  (UMA) ari mu biganiro n’abategura ibitaramo batandukanye kugira ngo bahitemo undi muhanzi uhuje n’ibyifuzo bye n’imigambi ye muri uru rugendo rw’ibitaramo.

Cindy yabaye umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo ku rubyiniro mu Uganda mu myaka irenga 15, aho azwiho gukora  ibitaramo byuzuye imbaraga n’ubuhanga mu kuririmba. Muri uyu myaka, yateguye igitaramo gikomeye muri Millennium Park, Lugogo, kikaba cyarashimangiye umwanya we mu bahanzi b’icyubahiro mu gihugu.cya Uganda

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments