• Amakuru / MU-RWANDA


Abakora muri Serivisi ya ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, biherereye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, babwiye abadepite ko mu myaka itatu ishize, iyi serivisi imaze guhabwa abantu 2271 bakorewe ihohoterwa.

Ibi babibwiye bamwe mu badepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko Amategeko (FFRP); n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishingamategeko baharanira Imibereho y’abaturage n’Iterambere (RPRPD) ubwo basuraga Akarere ka Muhanga.

Umukozi ukuriye ISANGE One Stop Center mu Bitaro bya Kabgayi, Uwizeyimana Judith, avuga ko kuva mu mwaka wa 2022-2024, bamaze kwakira abaturage 2,271 barimo abagabo, abagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati:"Muri iyi myaka 3 twakiriye abana 818 muri rusange, ni ukuvuga abakobwa n’abahungu basambanyijwe batujuje imyaka y’ubukure."

Uwizeyimana yakomeje avuga ko kuva mu mwaka wa 2023-2025 iyi serivisi ya ISANGE One Stop Center yakiriye abangavu 270 batwite, akavuga ko uyu mubare w’abana basambanyijwe n’abakuru bakorerwa ihohoterwa uteye inkeke, kandi ko ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kuko kimaze gufata intera.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko Serivisi ya ISANGE One Stop Center harimo gufasha uwahohotewe hakaba n’Abakozi ba RIB bashinzwe kugenza icyaha ku bagikekwaho.

Ati:"Hari benshi bamaze kugezwa mu butabera, kandi ni igikorwa gikomeza kugeza bicitse burundu."

Depite Kalisa Jean Sauveur avuga ko ubukangurambaga bwatangiye bugamije kwibutsa abaturage Itegeko rishya rigenga abantu n’Umuryango, no kwigisha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere.

Yagize ati:"Ni umuntu umwe wakorewe ihohoterwa aba ari  ikibazo kinini, nta muntu ukwiriye guhohoterwa dufatanye twamagane abakora ihohotera kuko ni urugamba rutureba twese."

Yongeyeho ko umubare w’abana, abangavu n’abantu bakuru muri rusange w’abasambanyijwe n’abakorewe ihohotera ubabaje, ariko ku rundi ruhande hari abashinjwa kubikora bari mu Nkiko.

Muri ubwo bukangurambaga Abadepite bakoranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere, Ibitaro bya Kabgayi, Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, bamwe mu bangavu babyariye iwabo bo mu Murenge wa Cyeza, banasura Serivisi zitangirwa mu Kigo cy’Urubyiruko kiri mu Murenge wa Nyamabuye.

ISANGE One Stop Center i Kabgayi yatangiye gutanga serivisi mu mwaka wa 2014, ubu  imaze kwakira abaturage 244,922 baturuka mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.

Mu mwaka  2020, abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).

Impuzandengo y'imyaka y'iyo myaka 5 igaragaza ko buri mwaka abana bononwa bagaterwa indi ari 22.416. Ibi bivuze ko bo n'abana babo ubatumiye mu nama bakuzura Sitade Amahoro. Ibintu bigaragaza uburemere bw'iki kibazo wagereranya n'icyorezo kibangamiye umuryango Nyarwanda.

Mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko 38% by’abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments