Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Géneral-Major John Tshibangu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025.
Tshibangu yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Camp
Kololo, nyuma y’iminota mike ageze i Kinshasa.
Ntiharamenyekana icyatumye uyu musirikare atabwa
muri yombi.
Tshibangu icyakora yatawe muri yombi, mu gihe mu
gisirikare cya RDC hakomeje kuba igisa n’umukwabu wasize abasirikare bakomeye
batandukanye batabwa muri yombi.
Tshibangu yatawe muri yiyongera ku barimo Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt. Franck Ntumba wahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Général-Major Christian Ndaywel wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare mbere yo kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na Lt. Gen Pacifique Masunzu yayoboraga zone ya Gatatu y’Igisirikare cya Congo.