Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu
(REG) cyatangaje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hagiye kuba
ibura ry’amashanyarazi rizamara umunsi wose, ndetse n’amasaha ane mu bice bimwe
by’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kwagura imiyoboro y’amashanyarazi.
Mu itangazo
REG yatanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, yagaragaje ko bitewe n’imirimo yo
gusana Sitasiyo y’Amashanyarazi ya Gabiro mu Karere ka Gatsibo n’umuyoboro wa
Kibagabaga-Nyarutarama hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi ku itariki 15 z’uku
kwezi.
Kuri iyo
tariki guhera Saa Moya za mu gitondo kugeza Saa Moya z’umugoroba amashanyarazi
azabura mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi.
Ni mu gihe
guhera Saa Tanu z’amanywa kugeza Saa Cyenda z’umugoroba, amashanyarazi azabura
i Kigali mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Muri utwo
turere two mu ntara, umuriro hamwe ntuzabura mu mirenge yose kuko mu Karere ka
Gatsibo amashanyarazi azabura mu mirenge ya Kabarore, Rugarama, Rwimbogo,
Kiziguro, Kiramurizi, Murambi, Gasange, Muhura, Remera, Kageyo, Ngarama,
Gatsibo n’igice cya Nyagihanga.
Ni mu gihe
mu Karere ka Gicumbi amashanyarazi azabura mu mirenge ya Bwisige, Ruvune, Giti,
Muko, Bukure, Rwamiko, Rutare, Rukomo, Nyamiyaga.
Muri Gicumbi
umuriro uzabura mu bice by’imirenge ya Rushaki, Mukarange na Mutete, naho muri
Nyagatare ho uzabura mu mirenge yose.
Ni mu gihe
muri Kigali umuriro uzabura mu bice bimwe by’Akagari ka Nyuratama mu Murenge wa
Remera.
REG yasabye
abantu bose kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka
mbere y’amasaha yateganyijwe.
Ibi
bitangajwe nyuma y’umunsi umwe habaye ibibazo tekiniki ku miyoboro
y’amashanyarazi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bituranyi, byateye ibura
ry’umuriro mu bice byinshi by’Igihugu ku mugoroba w’itariki 9 Ugushyingo.