Kuri uyu
wa kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025 nibwo Perezida wa Repubulika
Paul Kagame yatangiye urugedo rw’akazi muri Guinée
–Conakry.
Muri uru
rugendo rw’Iminsi ibiri Perezida Kagame azifatanya na mugenzi we wa
Guinée Conakry Mamadi Doumbouya gutangiza ku mugaragaro umushinga
munini wo gutunganya amabuye y’agaciro ya Fer wa Simandou
Iron Ore.
Ibi birombye
bya Simandou biravugwa y’uko aribyo bya
mbere bifite amabuye y’agaciro ya Fer menshi kw’isi hose
, bikaba biri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Guinée
ukaba ufite agaciro nka Miliyari 23 z’amadorali ndetse
hakaba hari no kubakwa inzira ya Gari ya Moshi
ifite uburebure bwa Kilometero 600 ndetse n’icyambu kizafasha
kugeza ayo mabuye ku isoko mpuzamahanga
Umushinga wo
gutunganya aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, uruganda rwa Simandou
ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zigera kuri miliyoni
120 za ‘Fer’.
K
Munsi we wa kabiri w’urugendo rwe biteganyijwe ko Perezida Kagame na
Doumbouya bazafungura ku mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa
Summit) iganirirwamo uko iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Muri iyi
nama itegurwa n’umuryango Smart Africa Alliance, Perezida Kagame n’abandi
bazayitabira bazaganira ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga
ibishya bizana impinduka muri Afurika no ku Isi muri rusange.
Abayobozi n’abahanze ibishya bazaganira ku ikoreshwa rya AI mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, gukomeza urwego rw’imiyoborere no kongera imbaraga mu guhanga ibishya.