• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwakiriye abarwanyi barindwi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bacyuwe n’abakozi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Aba Banyarwanda bacyuwe ku wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025, nyuma yo kumara iminsi itatu mu kigo cy’agateganyo cyakira abarambitse intwaro bashaka gusubira mu buzima busanzwe, giherereye mu mujyi wa Goma.

MONUSCO yatangaje ko muri rusange yacyuye Abanyarwanda 49 kandi ko bishimiye gutaha mu Rwanda, basaba bagenzi babo bakiri mu mashyamba kurambika intwaro kugira ngo babane mu mahoro n’abandi.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2025, MONUSCO yacyuye abarwanyi 54 b’Abanyarwanda babaga muri RDC, biganjemo aba FDLR. Batahanye n’abo mu miryango yabo 44.

Umwe mu batashye muri uyu mwaka yagize ati “Ubuzima bwo mu mashyamba ni bubi. Ni yo mpamvu nsaba abavandimwe na bashiki banjye kwishyikiriza MONUSCO kugira ngo batahe mu mahoro n’umutekano.”

Abarwanyi u Rwanda rwakira bajyanwa mu kigo cya Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze, bagahabwa amahugurwa abafasha kwiteza imbere.

Ku wa 30 Ukwakira 2025, RDRC yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba FDLR 143 bari bamaze amezi ari hagati y’atatu n’atandatu bahugurirwa mu kigo cya Mutobo, ishimangira ko izakomeza gufasha abazemera gutaha mu mahoro.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments