Perezida Paul Kagame yifatanyije na Perezida Mamadi
Doumbouya wa Guinea ndetse na Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon mu
muhango wo gutangiza umushinga wa Simandou Iron Ore Project, uzwi nk’ububiko
bunini cyane ku isi bw’amabuye y’icyuma butari bwarakoreshejwe.
Uyu mushinga uteganyijwe
kuzagira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bwa Guinea no mu
ishoramari rya Afurika yose, ukazagira n’inyungu ku masoko mpuzamahanga
y’ubucukuzi.
Simandou Project urimo no
kubaka gari ya moshi ifite uburebure bwa kilometero 600, izakoreshwa mu
bikorwa by’ubucukuzi ndetse no mu yindi mirimo isanzwe y’ubwikorezi, hagamijwe
guteza imbere ubuhahirane n’ubuhinzi n’ubukerarugendo mu bice bitandukanye
by’igihugu.
Umushinga wo
gutunganya aya mabuye y’agaciro uzaba wuzuye mu 2030, uruganda rwa Simandou
ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zigera kuri miliyoni
120 za ‘Fer’.
Kuri uyu munsi wa kabiri
w’urugendo rwe biteganyijwe ko Perezida Kagame na Doumbouya bazafungura ku
mugaragaro inama nyafurika ya TAS (Transform Africa Summit) iganirirwamo uko
iterambere rya Afurika ryakwihutishwa.
Muri iyi nama itegurwa n’umuryango
Smart Africa Alliance, Perezida Kagame n’abandi bazayitabira bazaganira ku
ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga ibishya bizana impinduka muri
Afurika no ku Isi muri rusange.
Abayobozi n’abahanze ibishya bazaganira ku ikoreshwa rya AI mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, gukomeza urwego rw’imiyoborere no kongera imbaraga mu guhanga ibishya.
Like This Post? Related Posts