Ubushinjacyaha
bw’u Rwanda ntibwanyuzwe n’icyemezo cy’urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha
ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, mu
Majyepfo y'u Rwanda, rwakatiye Karasira Aimable Uzaramba uzwi nka Prof.Nigga
igifungo cy’imyaka 5.
Karasira
Aimable wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akanaba umuhanzi nyuma
akaza no kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, yarezwe ibyaha
bitandukanye Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye mu biganiro yagiye atangariza
kuri YouTube.
Ibyaha
yarezwe birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside,
gukurura amacakubiri, gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda,
icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke.
Urukiko
yaburaniragamo mu byaha byose yarezwe rwamuhamije icyaha kimwe gusa, cyo
gukurura amacakubiri maze rumukatira igifungo cy'imyaka 5.
Kuri ubu
amakuru yizewe BTN yamenye aremeza ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n'icyemezo
cy’urukiko maze bujuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire rufite icyicaro
i Kigali.
Karasira
Aimable yatangiye gukurikiranwa mu nkiko z'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2021, yari
asigaje igihe gito ngo afungurwe, aho yari kuzafungurwa muri Gicurasi 2025,
bivuze ko mu gihe yarangiza igihano cy’imyaka itanu yakatiwe ataraburana
ubujurire, yazabuburana adafunzwe.
Urubanza rwe
rwaranzwe n’udushya twinshi turimo kwihana abacamanza, gusohoka mu cyumba
kiburanisha urubanza ruri kuba, kwambara inkweto za boda boda zidasa, n’utundi
nko kuburana afite ibitabo bya Bibiliya.
Icyo gihe
yavugaga ko abiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe amaranye imyaka irenga 20, ariko
Ubushinjacyaha bwo ntibubyemere bukavuga ko nubwo afite uburwayi bwo mu mutwe
butamubuza gutekereza neza, gusa mu minsi ye ya nyuma aburana yaranzwe
n’ubwitonzi ndetse anaburana yibanda cyane ku kiburanwa yiregura ku byo
yaregwaga byose.
Ubushinjacyaha
bwasabaga ko ibyaha byose bumurega byamuhama agakatirwa igifungo cy'imyaka 30.
Urukiko rwo
rwamukatiye imyaka 5 y'igifungo,
izakurwamo iyo amaze muri gereza, runategeka ko imitungo ye yose yari
yarafatiriwe irekurwa gusa mu gihe agikurikiranwe n’ubushinjacyaha imitungo ye
yose izakomeza gufatirwa.
Karasira
Aimable aramutse agiriwe impuhwe, mu mafaranga ari kuri konti ye hashobora
kujya havamo ay’abunganizi be mu mategeko nk’uko byakozwe aburana ku rwego rwa
mbere, kugeza ubu aracyafungiwe mu igororero rya Nyarugenge, riherereye I
Mageragere mu Mujyi wa Kigali.
Karasira
Aimable yasoje kuburana ku rwego rwa mbere yunganiwe n'abanyamategeko babiri
ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema.