Urwego rw' Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'Inzego Zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo abakoresha interineti ya MTN Rwanda bahuye na cyo kugira ngo gikemuke vuba byihuse.
RURA
yatangaje ibyo nyuma y'uko mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo ku wa Gatatu,
tariki ya 12 Ugushyingo 2025, abakoresha internet ya MTN Rwanda bahuye
n’ikibazo cyo kubura ihuzanzira maze internet ivaho igihe kitari gito na nyuma
aho iziye ikajya igenda nabi.
Iyi Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yihanganishije abakiliya bayo yerekana ko yahuye n’ikibazo muri serivisi za internet cyatewe n’ibura rya serivisi za internet z’ikigo cyo muri Tanzania na Uganda.
Yagize iti "Amatsinda yacu mu bya tekiniki ari gukora ibishoboka ngo hasubireho ihuzanzira ryuzuye vuba bishoboka. Tubiseguyeho ku ngaruka byateje."
Nyuma y’ubwo butumwa bwa MTN, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwahise rusubiza ko rukomeje kubikurikiranira hafi ngo bikemuke vuba.
RURA iti:"Turamenyesha abakoresha internet ya MTN ko RURA iri gukurikirana iki kibazo kugira ngo gikemurwe vuba bishoboka."
MTN Rwanda
kandi yaherukaga guhura n’ibibazo by’ihuzanzira muri Nyakanga 2025, aho
abakiliya bayo bagowe no guhamagana, kohereza ubutumwa cyangwa amafaranga
ndetse no gukoresha internet mu gihe cy’iminsi ibiri.
Icyo gihe RURA yatangaje ko yahanishije MTN Rwanda ihazabu ya miliyoni 30Frw kubera iyo mikorere mibi yo kumara iminsi ibiri itarakemura ikibazo.
Itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 26, ivuga ko iyo uwahawe uruhushya atubahirije icyemezo cyihanangiriza cy’Urwego Ngenzuramikorere cyafashwe hakurikijwe ibiteganwa n’itegeko, ahanishwa kimwe cyangwa byinshi mu bihano byateganyijwe.
Ibyo bihano
birimo gutanga ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’ibihumbi 500Frw
na miliyoni 15Frw kuri buri munsi wose atubahirije ibyo asabwa, uhereye igihe
yamenyeshejwe icyemezo cyongeye gushimangirwa.