Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize mu Ntara y'Amajyepfo habaye impanuka 65 zaguyemo abantu 53, umubare munini w’izo mpanuka n’abahitanywe na zo wihariwe n'Akarere ka Kamonyi.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri , tariki ya 11 Ugushyingo 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Turindane- Tugereyo Amahoro’ mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bahisemo gutangiriza iyi gahunda mu Karere ka Kamonyi kuko ari ko kiganjemo impanuka nyinshi mu Ntara y'Amajyepfo.
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko mu mezi atatu ashize (Kanama-Ukwakira) mu Ntara y’Amajyepfo igizwe n’Uturere 8 habaye impanuka zikomeye 65. Muri izo mpanuka, 17 zingana na 26% zabereye mu karere ka Kamonyi.
Izo mpanuka kandi zahitanye ubuzima bw’abantu 53, aho Akarere ka Kamonyi kihariye 16 bangana na 30%. Mu gihe abakomeretse bose ari 43, muri bo 9 bangana na 20% ni abo mu Karere ka Kamonyi.
Yibukije abaturage ko ari inshingano ya buri wese kubahiriza amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Yagize ati:"Buri wese nadafata umwanya wo kurinda mugenzi we impanuka ngo abyumve ko hari uruhare afite rwo kudahungabanya umutekano wa mugenzi we, urumva buri wese azajya akora ibyo ashaka…nitwubaha amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda, ntitwubahiriza ibyapa n’ibirango ibyo bidusaba, tukongeraho ikintu cyo kutoroherana no guhana umwanya aho bikwiye, ntabwo dufite imihanda mito."
ACP Rutikanga yakomeje asaba abakoresha umuhanda bose kumva ko buri umwe akeneye undi bityo ko bose bakwiye kubahiriza amategeko y'umuhanda.
Yagize ati:"Ikinyabiziga kirayoborwa nti kiyobora, twese dukora kugira ngo tubeho, twiteze imbere. Abantu bahisemo kwitwara neza mu Muhanda kugabanya impanuka birashoboka. Turi ba magirirane, turakenerana."
Imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo n’inini ni zo ziganje mu guteza impanuka no gukora impanuka muri rusange mu mihanda.
ACP Rutikanga yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga ku isonga bakaba ari abamotari, imodoka ntoya zo mu bwoko bwa minibisi, ku mwanya wa kabiri hakaza bisi zo mu bwoko bwa Coaster, n’amakamyo.
Umuyobozi wa Sendika y’abatwara imodoka z’amakamyo mu Rwanda no hanze, Kanyagisaka Justin, avuga ko abatwara imodoka nini iyo ikoze impanuka igwamo abantu benshi ikanagiza byinshi.
Ari:"Akenshi babiterwa n’umunaniro cyangwa urundi ruhurirane rw’ibibazo bafite."
Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.
Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Like This Post?
Related Posts