Kwizera Jean Damascène wari umusekirite wa kompanyi icunga umutekano ya TopSec yasanzwe aho yarindaga mu gipangu kibamo abanyamahanga yapfuye amanitse mu mugozi, bicyekwa ko yiyahuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rusenyi, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko inkuru yo kwiyambura ubuzima kwa nyakwigendera bayimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Umwe yagize ati:"Njyewe nkora akazi k'izamu hano mu runana, iyi nkuru nayimenye mu gitondo kuko uyu muvandimwe wiyahuye yakoraga hafi y'igipangu nkoramo, hari undi ukora amasuku aho ubwo yari aje mu mirimo ye nibwo yabonye uwo muvandimwe [umusekirite] yimanitse mu mugozi hanyuma ahita amenyesha abandi bahakorera barinda ku marembo rusange amakuru akwirakwira gutyo."
Uyu muturage yakomeje avuga bahageze nabo basanga uwo musekirite yiyahuje umugozi amaguru akora hasi bigaragaza ko umugozi wari wadohotse ariko yari yashizemo umwuka.
Amakuru avuga ko uwo musekirite yarindaga mu gipangu kibamo abanyamahanga, aho yazaga nimugoroba agakora akazi ke hanyuma ku manywa akajya mu zindi gahunda ze.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yiyahuye.
Yagize ati:"Ni amakuru Polisi yamenye biturutse ku baturage bo muri kariya gace, mu Mudugudu wa Rusenyi, mu Kagari ka Murama, bahamagaye bavuga ko hari umusore wapfuye bikekwa ko yiyahuye. Polisi n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ibanze zahariya bageze ahabere urwo rupfu, basanga uwo musore witwa Kwizera Jean Damascène wimanitse mu mugozi mu rugo rw'umuturage yarindaga. Uyu nyakwigendera yari asanzwe ari umusekirite muri kompanyi ya TopSec akaba yari amaze amezi 4 arinda urwo rugo ari naho yaje kwiyahurira."
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko bigaragaza ko nyakwigendera yiyahuye kuko yari yaje mu kazi busanzwe nimugoroba, ba nyir'urugo bajya mu nzu bararyama nk'ibisanzwe, maze we afata umugozi awumanika ku rubaraza (ahantu hari urubaraza inyuma) arurira yishyira umugozi mu ijosi.
Ati:"Igikekwa ni uko yaba yiyahuye kuko nta kindi kintu kidasanzwe cyabaye muri urwo rugo, nta bajura bateye, ... birakekwa ko yaba yiyahuye. Igikurikiyeho ni ugukora iperereza no gupima umurambo wa nyakwigendera kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri niba ari ukwiyahura."
Nyakwigendera Kwizera Jean Damascène yari afite imyaka 21 y'amavuko, akaba yakomokaga mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.
Like This Post? Related Posts