Inama ihuriweho n’Imitwe Yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Sena n’Umutwe w’Abadepite, yagejejweho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta bya 2024/25 na gahunda y’ibikorwa byayo bya 2025/26, ahagaragajwe ko abantu bashaka akazi ari benshi ariko kakabona mbarwa.
Perezida w’Agateganyo w’Inama y’Abakomiseri wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Sebagabo Baranabé, niwe wagiranye inama ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, anagaragaza raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka wa 2025/2026. Haganiriwe ku micungire y’Abakozi ba Leta harebwa uko bashakwa n’uko bacungwa.
Iyi komisiyo yagaragaje ko abantu barenga miliyoni basabye akazi mu mwaka umwe gahabwa abantu 3,134 gusa.
Raporo ya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta y’ibikorwa bya 2024/25 yagaragaje ko abantu 1.111.040 basabye akazi, kabonwa n’abantu 3134 nk’uko amakuru yakusanyijwe muri raporo 309 zatanzwe n’inzego za Leta 107 abigaragaza.
Mu bantu miliyoni 1.111.040 basabye akazi, hatoranyijwe abantu 673.416. Abataratoranyijwe ni 437.624. Abakoze ibizamini ni 106.360. Abatsinze ni 8783, hashyirwa mu myanya 3134. Abashyizwe ku rutonde rwo gutegereza akazi (waiting list) ni 5223. Abatsinze ntibemera akazi ni 257, mu gihe abangiwe gushyirwa mu kazi ari 130.
Mu bitekerezo n’ibibazo Abasenateri n’Abadepite bagarutseho ku bikwiye kwitabwaho birimo:
Gushyiraho gahunda ihamye igamije gutegura abakozi bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru; Gukurikirana ikemuka ry’ikibazo cyijyanye no kongerera ubushobozi ku bakozi ba Leta; Gushaka igisubizo ku gihombo giterwa n‘abakandida biyandikisha gukora ibizamini, Leta ikabatangaho amafaranga ariko ntibitabire ibizamini biyandikishije kuzakoramo.
Nyuma yo kugezwaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, izashyikirizwa Komisiyo bireba zihoraho z’Imitwe yombi kugira ngo ziyisesengure ku buryo bwimbitse.