Abanyerondo bakorera mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, bakubise mu buryo bukomeye umugore wari urimo gucururiza mu muhanda (umuzunguzayi) nyuma y’uko bamusabye amafaranga kugira ngo badatwara ibyo yari arimo gucuruza akabyanga.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyiranuma, mu Kagari ka Biryogo, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, hafi y’ahitwa mu marangi ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 13 Ugushyingo 2025.
Abaturage avuga ko abanyerondo bakorera muri ako gace bakunze guhohotera abaturage cyane cyane abacururiza mu kajagari iyo banze kubaha amafaranga.
Bakomeje bavuga ko hari agatsiko k’abanyerondo bakunze kwaka abazunguzayi amafaranga kugira ngo batabatwarira ibintu baba barmo gucururiza mu muhanda ndetse iyo babyanze babakubita mu buryo bukomeye ku buryo hari n’abo basiga bavunaguye.
Umwe ati:"Ariko ibi bintu mutubwire Perezida arabizi koko? Ubu koko azi ko aba bantu bajya bahohotera abaturage gutya? Ibi ntibikwiye rwose ahubwo bazangisha abaturage ubuyobozi kabisa."
Mugenzi we yakomeje avuga ati:"Umva bafite agatsiko gakomeye bakoze guhera Saa Mbiri z’ijoro baraza bakajya batega abantu baba barimo nko gucuruza nk’imyenda n'inkweto cyangwa imbuto bakabibambura ariko ubahaye amafaranga we bahita bamurekura ntibamugeza ku Kagari bayamwakira mu nzira.
Muzatubarize ibi bintu tubona bambura abazunguzayi babijyana hehe? Njye mpora byibaza nkabiburira igisubizo iyo batwaye imyenda barayambara bayishyira hehe?Izo mbuto ze zirimo imineke n’ibindi byo bijya he?Ikibabaje n'uko ibi byose babikora kandi barongejwe amafaranga."
Abatuye muri aka gace bavuga ko hatagize igikorwa kugira ngo aba banyerondo bahakorera bacike ku ngeso yo gukubita abaturage bashobora kuzahicira umuntu.
Ikinyamakuru UkweliTimes dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugisha ubuyobozi kugira ngo bugire icyo buvuga ku myitwarire mibi y’abo banyerondo ariko ntibyagikundiye.
Mu ngingo ya 19 y'amabwiriza y’inama njyanama y’umujyi wa kigali nº 002/2015 yo ku wa 03/05/2015 agamije gukumira ubucuruzi bw’ibintu butemewe akanagenga imiterere n’imikorere y’amasoko aciriritse afashirizwamo abafite igishoro n’ubushobozi bucye (free markets) mu mujyi wa Kigali, ivuga ko umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, acibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000R Frw).
Rikomeza rivuga ko ibicuruzwa afite bijyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere. Ihazabu rishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe.
Mu gihe umuntu wese ufashwe agura (umuguzi) ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, agawa kandi agacibwa ihazabu ringana n’ibihumbi icumi 10,000Frw kuri bene ibyo bicuruzwa.
Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda (free markets) ufatwa acururiza mu muhanda ahita avanwa muri iyo gahunda.
Nubwo gucururiza mu muhanda ndetse n'ubuzunguzayi bukaba butemewe n'amabwiriza y'umujyi wa Kigali ariko na none ntibiha abanyerondo uburenganzira bwo kubahutaza no kubakubita bakagirwa intere.
Aha niho abaturage bahera bashinja abanyerondo kugaragaza imyitwarire idahwitse irimo guhutaza abaturage bityo bagasaba inzego zibishinzwe kujya zibaha amahugurwa ahoraho kugira ngo bakore kinyamwuga.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025, yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.
Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.