• Amakuru / POLITIKI

Umwanditsi  w’Ibitabo  Akomolede Oladapo Amos w’umwongereza ariko ukomoka mu gihugu cya Nijeriya yamuritse igitabo cye cya Karindwi yise  “The Survival Pressure” mu Rwanda ahishura byinshi  ku mateka y’U Rwanda n’impamvu yahisemo kumurikira icyo gitamo mu rw’imisozi 1000

Mu birori birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali ahanzi nka Hi-Pima Boutique Hotel byari ibyishimo byinshi kuba nyacyubahiro benshi bingajemo abakomoka mu gihugu cya Nijeria bari baje gushyigikira uyu mwanditsi  umaze kwandika ibitabo bigera kuri 7.

Akomolede Oladapo Amos wamamaye mu nyandiko zigaruka ku buhangane n’imbaraga z’umuntu mu bihe bikomeye yahishuye impamvu yatumye  ahitamo kuza  kumurikira igitabo cye  yise  The Survival Pressure” mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri  akimurikiye mu gihugu  cy’ubwongereza

Mu ijambo rye Akomolede Oladapo Amos yagize ati “"Nibuka mu 1994 numvaga amakuru y’intambara n’igisobanuro kibi cyakurikiranaga izina ‘Rwanda’ariko  nkomeza kugenda nshaka amakuru  kuri icyo  gihugu  kugeza ubwo nabonye  impinduka nyinshi kandi zidasanzwe icyo gihugu gito  muri Afurika cyiyubatse bidasanzwe  mu gihe cy’imyaka mikeya mpita  mfata  gahunda y’uko  ngomba kujya  kuhamurikira  igitabo cyanjye  kugira nanjye ntange ubufasha bwanjye nubwo bwaba buto mu rugendo rw’iterambere n’ubwiyunge bw’abanyarwanda muri icyo gihugu .

Nyuma yo  gutangaza ayo magambo  abari bitabiriye  uwo muhango  benshi  byatumye  batekereza  ku rugendo rw’iterambere  ry’U Rwanda n’imbaraga  igihugu n’abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bashyizemo kugira  ngo rusubire ku murongo ureberwaho na benshi kw’isi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Ubwo  umuhango waganaga ku musozo  Amos yongeye  gutungura benshi atangaza ko afite undi  mushinga mushya  ateganya gukorera mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza  umubano narwo

Yagize ati  Nishimiye kubatangariza ko  umwaka utaha nzamurikira ikindi  gitabo kizaba  cyarahariwe iki gihugu  cyiza yise  Do’t Just Assume mu rwego rwo guha  icyubahiro n’ubwitange , ubushake n’iterambere  ry’u Rwanda .

Yakomeje agira ati “ nshishikajwe no kwandika icyo gitabo kugira ibindi bihugu by’Afurika  cyane cyane  igihugu cyanjye Nigeria, bibashe kwigira kuri uru rugero rukomeye."

Ibi byashimangiye uburyo uyu mwanditsi  akund kandi  yubaha urugendo rw’u Rwanda ndetse  n’ubushake afite bwo gusangiza isi Inkuru  y’ukuntu  rwiyubatse mu buryo bwakabereye  abandi isomo

Abitabiriye batahanye kopi z’igitabo ndetse n’amatsiko yo kuzabona “Don’t Just Assume” umwaka utaha igitabo gitegerejwe na  benshi  cyitezweho gukomeza gusobanura inkuru y’ubutwari bw’u Rwanda.



 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments