Leta
ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 basinye amasezerano
y’intego agamije gutegura amasezerano y’amahoro, hagamijwe gushyira iherezo ku
mirwano yo mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono I Doha kuri uyu gatandatu taliki 15 ugushyingo 2025.
Umuhango
wo gushyira umukono kuri aya mahame shingiro witabiriwe n’Umunyamabanga wa
Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh
Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.
Mu mahame Kinshasa na AFC/M23 bashyizeho umukono, harimo
iryo gusubizaho inzego za Leta na serivizi zayo mu burasirazuba bw’igihugu,
bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bw’impande zombi.
Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na
AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga
ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.
Nyuma yo gusinya ariya mahame kandi impande zombi zigomba
gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana
ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa,
nyuma y’uko ariya mahame yari amaze gushyirwaho umukono yasobanuye ko nta
mpinduka zigomba kubaho ku bikomeje kubera ku butaka (mu burasirazuba bwa RDC),
kugeza igihe hazasinyirwa amasezerano y’amahoro ya burundu.
Yagize ati: “Nta mpinduka zizabaho ku bijyanye n’ibibera
ku butaka, kandi nta gikorwa na kimwe kizakorwa kugeza igihe amasezerano azaba
yavugururiwe, yaganiriweho kandi haganiriwe kuri buri cyose ku giti cyacyo,
kugeza habonetse umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro.”
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa yasoje ashimira Perezida Trump ndetse na Emir wa Qatar kubw'uruhare rwabo mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo aboneraho ko gusaba abaturage kwihangana kuko n'ubwo hari intambwe imaze guterwa ariko inzira ikiri ndende.
Massad Boulos we yavuze ko ariya mahame yagezweho nyuma
y’akazi gakomeye kamaze igihe gakorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye,
agaragaza ko kuba yagezweho ari amateka akomeye.
Uyu mujyanama wa Trump icyakora na we yagaragaje ko hari
akazi kenshi kagikeneye gukorwa, ati: “Bizafata igihe ariko kitari kirekire”,
mbere yo kwizeza ko umusaruro uzaba mwiza.
Amahame shingiro yashyizweho umukono kuri uyu wa
Gatandatu irakurikira amasezerano yo guhagarika imirwano no gushyiraho urwego
rukurikirana iyubahirizwa ryayo n’ayo guhererekanya imfungwa AFC/M23 na RDC
basinyanye mu byumweru bishize.
Biteganyijwe ko impande zombi zigomba gukomeza ibiganiro
ku iyubahirizwa ry’ariya mahame, gusa byo bikazajya bibera muri kimwe mu bihugu
bya Afurika, aho kuba muri Qatar yari imaze amezi umunani yakira ibiganiro
byazihuzaga.