Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30 y'amavuko, wigisha mu wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri w’imyaka 17 y'amavuko, wiga mu mwaka 2 w’amashuri yisumbuye kuri iryo shuri amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Umwarimu ukorana na Mbarushimana avuga ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri RIB Sitasiyo ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.
Yagize ati:"Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura."
Muri ubwo bukangurambaga abahohotewe basabwe gutanga amakuru ababahohoteye bagakurikiranwa, aho guhabwa utuntu bagaceceka kuko aba ari bo bihemukira.
Amakuru atangazwa avuga ko uwo munyeshushuri afite inda iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 yagerageje kuyihisha akanahisha uwayimuteye, ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya kuri RIB, Sitasiyo ya Twumba arega uwo mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi.
Nyuma yo gutanga ikirego Polisi yahise iza isanga uwo mwarimu mu ishuri yigisha ku wa 12 Ugushyingo 2025, iramutwara.
Abo mu muryango w’uwo mwana, avuga ko uyu mwarimu ashobora kuba yaramushukishije utuntu ahereye ku mibereho ye yo mu rugo.
Yagize ati:"Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.
Ntituzi ibyo yamushukishije ngo amutere iyo nda, kuko hari n’igihe yajyaga yinyabya agasanga mwarimu iwe aho atuye umugore we adahari, akaba yaranajyagayo na mbere y’ishyingirwa, ukabyibaza bikatuyobera, ariko ubwo ikibazo cyageze mu nzego zibishinzwe byose bizamenyekana."
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.
Ati:"Ni inkuru yatubabaje cyane iranadutungura kuko uyu mwarimu yashyingiwe byemewe n’amategeko muri Kamena uyu mwaka. Amaze amezi 5 gusa ashyingiwe. Umwana akimutangira ikirego yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba."
Umuhoza yakomeje avuga ko ibi biganiro bijyanye n’ukwezi k’umuryango byabaye ingirakamaro cyane muri aka karere kuko ari byo uyu mwana yakuyemo icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwe akareka guceceka umwarimu wamuhohoteye akamutera inda, byanakemuye amakimbirane mu miryango.
Yongeyeho ko umwarimu usambanya umwana w’umuyeshuri yakarebereye ari ukubura ubumuntu n’indangagaciro nzima ziranga umurezi nyawe.
Yagize ati:"Nk’ubuyobozi bw’akarere turashimira cyane uyu mwana, nyuma yo kumva ibiganiro,agasobanukirwa uburenganzira bwe, wanze kwihererana iki kibazo no guceceka inyangabirama nk’iyo yihishe mu burezi, akigira kuri RIB kuvuga ihohoterwa yakorewe."
Visi meya Umuhoza yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bukomeza gukurikirana imibereho y’uyu mwana, ntibimuteshe ishuri, agasaba ababyeyi be kutamuhutaza ngo ni uko atwite kuko bigikurikiranwa.
Yasabye abarezi kurera neza batangiza abo barera, asaba ishuri yigaho n’abayeyi be kumuba hafi, akangurira abangavu kugira ubutwari nk’ubw’uyu mugenzi wabo, bakirinda guceceka ababashuka bashaka kubangiriza ejo hazaza habo.
Icyaha cyo gusambanya umwana kiri mu byaha bihangayikishije umuryango Nyarwanda, gusa ni icyaha cyashyizwe mu byaha bidasaza kandi kinahanwa byihanukiriye.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda zitateganyijwe ari 22.454.
Mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, naho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055. Bose hamwe ni 112.063 (2019-2024).
Minisiteri y’Ubuzima yo igaragaza ko 38% by’abana bagwingira baba bavuka ku bana batewe inda imburagihe.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Mwarimu Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30 y'amavuko, wigisha mu mwaka 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, mu Murenge wa Twumba, afunze akurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 17 akamurera inda
Like This Post? Related Posts