• Amakuru / POLITIKI


Nk’uko bigaragara ku itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Abarimo Dr Ndabamenye Telesphore na Dr Usta Kayitesi bahinduriwe inshingano kuri uyu wa 01 Ukuboza 2025.

Iryo tangazo BTN ifitiye kopi riravuga ko “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo zi 116 na 112; none kuwa 1 Ukuboza 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize mu nshingano abayobozi ku buryo bukurikira:

Dr. Telesphore Ndabamenye, Minisitiri yagizwe minitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

naho Dr. Solange Uwituze, agirwa umunyamabanga wa Leta muri iyo ministeri y'Ubuhinzi n'ubworozi

Dr. Usta Kayitesi, we yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ubutwrerane mpuzamahanga, Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Ni mu gihe Gen (Rtd) James Kabarebe, yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Ingabo n’Umutekano mu Ibiro bya Perezida wa Repubulika naho Dr. Charles Murigande, agirwa umusenateri”

Dr Ndabamenye Telesphore wagizwe minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, akaba asimbuye Dr Cyubahiro Bagabe kuri ubu we hakaba hatahise hatangazwa izindi nshingano yaba yahawe.

Dr Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga  yari umaze umwaka urenga akuwe ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments