• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azajya i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muhango w’isinywa ry’amasezerano ya nyuma y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amerika yateganyije ko aya masezerano azasinywa tariki ya 4 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe kiri hafi y’ukwezi intumwa z’u Rwanda na RDC zumvikanye ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu.

Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC bemeje ko biteguye kujya i Washington D.C gusinya aya masezerano, bagaragaza ko ibiganiro bimaze igihe bihuza intumwa z’ibi bihugu bitanga icyizere cy’amahoro arambye.

Mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, yavuze ko Amerika yamutumiye kugira ngo azitabire umuhango wo gusinya aya masezerano, kandi ko azajyayo.

Yagize ati "Nteganya kujya i Washington kwitabira isinywa ry’amasezerano hagati ya Kigali na Kinshasa.”

Amerika yateguje ko umuhango w’isinywa ry’aya masezerano uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu benshi barimo abo mu karere, abahagarariye Leta ya Qatar, Togo n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Byamaze kwemezwa ko Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), na we azitabira uyu muhango, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Musalia Mudavadi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments