• Amakuru / MU-RWANDA


Itsinda ry’abasore bitwaje intwaro gakondo, bateye abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi bamwe barakomereka.

Byabereye mu Mudugudu wa Gakondokondo, Akagari ka Sholi Umurenge wa Kabacuzi, mu karere ka Muhanga saa tatu za ku manywa (09h00).

Iryo tsinda ryagabye igisa n’igitero mu birombe by’amabuye y’agaciro, bakomeretsa umucukuzi umwe, abandi bariruka.

Bamwe mu baturage babonye iryo tsinda ry’abo bantu, bavuga ko babonye umuvuduko bari bafite n’intwaro zirimo imihoro, ibisongo n’ibyuma bava mu mirima yabo barahunga.

Umwe yagize ati: Umusore bakomerekeje sinzi niba abaho kuko bamuteye ibyuma, baramukomeretsa bikomeye.”

Mugenzi we avuga ko iryo tsinda ryiyise ”Longotani” ryirukankanye Gitifu w’Akagari ka Sholi ari kuri moto akizwa n’amaguru, kuko yahise yihisha mu nzu y’umuturage.

Uyu muturage avuga ko we yabonye bafite amacumu, udufuni, n’imihoro agira ubwoba kubera ko yibwiraga ko muri iki gihugu nta muntu watinyuka ngo ahungabanye umutekano ku manywa y’ihangu.

Ati: Jye numvaga umuntu babonye imbere yabo bavuga ngo tema tema.”

Akavuga ko iri atari tsinda ahubwo ari umutwe w’abagizi ba nabi kubera ko n’ejo bundi bateye abaturage bo mu Murenge wa Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko uyu atari umutwe ahubwo ari itsinda ry’insoresore riri hagati y’abantu 20 na 30 rigizwe n’abahoze bakora mu birombe bakirukanwamo.

Ati: ”Polisi yahawe amakuru ijyayo ubu Inzego z’Ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abagera kuri bane (4) kandi barimo kubazwa.”

Polisi iragira Inama abafite iyi myitwarire kuyireka kuko nta we ushobora guhungabanya umutekano w’Igihugu ngo bimuhire. Avuga ko uwakomeretse yajyanywe mu Kigo Nderabuzima kwitabwaho kandi ko bidakabije.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments