Itsinda ry’abasore bitwaje intwaro gakondo,
bateye abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi bamwe barakomereka.
Byabereye mu Mudugudu wa Gakondokondo, Akagari ka Sholi Umurenge wa Kabacuzi, mu karere ka Muhanga saa tatu za ku manywa (09h00).
Iryo tsinda ryagabye igisa n’igitero
mu birombe by’amabuye y’agaciro, bakomeretsa umucukuzi umwe, abandi bariruka.
Bamwe mu baturage babonye iryo tsinda
ry’abo bantu, bavuga ko babonye umuvuduko bari bafite n’intwaro zirimo imihoro,
ibisongo n’ibyuma bava mu mirima yabo barahunga.
Umwe yagize ati: ”Umusore bakomerekeje sinzi niba abaho kuko
bamuteye ibyuma, baramukomeretsa bikomeye.”
Mugenzi we avuga ko iryo tsinda
ryiyise ”Longotani” ryirukankanye Gitifu w’Akagari ka Sholi ari kuri moto
akizwa n’amaguru, kuko yahise yihisha mu nzu y’umuturage.
Uyu muturage avuga ko we yabonye
bafite amacumu, udufuni, n’imihoro agira ubwoba kubera ko yibwiraga ko muri iki
gihugu nta muntu watinyuka ngo ahungabanye umutekano ku manywa y’ihangu.
Ati: ”Jye numvaga umuntu babonye
imbere yabo bavuga ngo tema tema.”
Akavuga ko iri atari tsinda ahubwo ari
umutwe w’abagizi ba nabi kubera ko n’ejo bundi bateye abaturage bo mu Murenge
wa Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara
y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko uyu atari umutwe ahubwo ari itsinda
ry’insoresore riri hagati y’abantu 20 na 30 rigizwe n’abahoze bakora mu birombe
bakirukanwamo.
Ati: ”Polisi yahawe amakuru ijyayo
ubu Inzego z’Ubugenzacyaha zimaze guta muri yombi abagera kuri bane (4) kandi
barimo kubazwa.”
Polisi iragira Inama abafite iyi myitwarire kuyireka kuko nta we ushobora guhungabanya umutekano w’Igihugu ngo bimuhire. Avuga ko uwakomeretse yajyanywe mu Kigo Nderabuzima kwitabwaho kandi ko bidakabije.