Davido
yashimiye Madamu Jeannette Kagame witabiriye igitaramo cyo kumenyekanisha album
ye nshya yise ‘5Ive’ yakoreye muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025.
Ku rukuta
rwa X rwa Madamu Jeannette Kagame hashyizwe amashusho amugaragaza ari muri BK
Arena yitabiriye iki gitaramo.
Nyuma yo
kubona ayo mashusho, Davido yayatanzeho igitekerezo agira ati “Mwakoze cyane
nyakubahwa, kwitabira kwanyu ni ikimenyetso cy’urukundo.”
Mu rugendo
rwo kumenyekanisha album ye yise ‘5Ive’, Davido ari gukora ibitaramo
bitandukanye bizenguruka Isi, kimwe muri ibyo ni icyo yakoreye i Kigali ku wa 5
Ukuboza 2025.
Iki gitaramo
cyitabiriwe n’abatari bake bari bakubise buzura inyubako ya BK Arena, cyane ko
amatike yo kucyitabira yashize mbere y’icyumweru.
Ni igitaramo
cyagaragayemo abandi bahanzi nka Kitoko Bibarwa, Riderman, Juno Kizigenza,
Ariel Wayz, Kid From Kigali, Logan Joe n’itsinda ry’ababyinnyi rya Divine Uwa.
Mu bandi
basusurukije abantu harimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi benshi.
Nyuma y’iki
gitaramo, Davido ategerewe mu cyo gusabana n’abakunzi be ‘Meet & Greet’
kiza kubera ‘The Pinnacle’ ku i Rebero.
Nyuma y’ibi
bitaramo afite mu Rwanda, Davido agomba guhita yerekeza muri Arabie Saoudite
aho afite ibitaramo bibiri.