• Amakuru / MU-RWANDA


Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, cyagwiriye abantu 72, barindwi bavanwamo bapfuye, abandi batatu bakomeretse.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu mu Murenge wa Ruli mu Kagari ka Gikingo mu bisimu bya Koperative KOMIKAGI isanzwe ihacukura byemewe n’amategeko.

Abaturage bacukura amabuye y’agaciro bavuze ko abaguye muri iki kirombe bari bageze ku gice kirimo amazi menshi arabarengera, bakurwamo bapfuye.

Ati “Barimo bacukurura, umurimyi apfumura ikizenga cy’amazi mensh yinjira mu isimu, arabazibiranya bamwe barapfa, ntibari babizi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bwagiye guhumuriza abatuye muri aka gace.

Ati “Impanuka yabaye ejo hashize, tukibimenyeshwa ku bufatanye n’izindi nzego turatabara, ariko ku bw’ibyago barinbwi babura ubuzima, twahabyukiye n’uyu munsi duhumuriza abaturage. RMB ikomeje gukora iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka.”

Imirambo y’abapfuye yahise itwarwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruli, mbere y’uko ishyingurwa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments