Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke, cyagwiriye abantu 72, barindwi bavanwamo bapfuye, abandi batatu bakomeretse.
Iyi mpanuka yabaye
ku wa Gatanu mu Murenge wa Ruli mu Kagari ka Gikingo mu bisimu bya Koperative
KOMIKAGI isanzwe ihacukura byemewe n’amategeko.
Abaturage bacukura amabuye y’agaciro bavuze ko abaguye muri iki
kirombe bari bageze ku gice kirimo amazi menshi arabarengera, bakurwamo
bapfuye.
Ati “Barimo bacukurura, umurimyi apfumura ikizenga cy’amazi
mensh yinjira mu isimu, arabazibiranya bamwe barapfa, ntibari babizi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yavuze
ko kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bwagiye guhumuriza abatuye muri aka gace.
Ati “Impanuka yabaye ejo hashize, tukibimenyeshwa ku bufatanye
n’izindi nzego turatabara, ariko ku bw’ibyago barinbwi babura ubuzima,
twahabyukiye n’uyu munsi duhumuriza abaturage. RMB ikomeje gukora iperereza ku
cyaba cyateye iyi mpanuka.”
Imirambo y’abapfuye yahise itwarwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya
Ruli, mbere y’uko ishyingurwa.