Guverinoma y’ u Rwanda yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr.
Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ubutumwa ku mbaga y’abakirisitu baturutse
hirya no hino mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’impurirane y’imyaka
125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda.
Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya
Misa cyaturiwe muri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ukuboza
2025. Igitambo cy’ukarisitiya cyatuwe n’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali,
akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal
Kambanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva
yavuze ko Yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivangili igeze mu Rwanda ari umwanya
wo gusubiza amaso inyuma, hazirikanwa urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera,
urukundo no kwitangira abandi byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka 125
ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu
iterambere ry’Igihugu cyacu, umusanzu wayo ugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda
cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango
nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.”
Akomeza agira ati: “Leta y’u Rwanda
yishimiye kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu kwizihiza iyi Yubile y’amateka.
Ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika, bakomeje kuba inkingi
ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”
Uburezi n’amahuriro y’ubumenyi bya
Kiliziya Gatolika byafashije igihugu kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro,
ubumenyi n’ubushobozi.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu
bigo n’amavuriro bya Kiliziya Gatolika byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku
baturage bose, byita ku baturage bafite intege nke n’abarwayi bose ku buryo
bungana, bashaka ubuvuzi no kwigarurira icyizere.
Mu mibereho y’imiryango, Minisitiri
w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye isoko y’ubufasha
n’ubufatanye, yita ku rubyiruko, ifasha imiryango, ikanahora iruhande rw’abatishoboye.
Ati: “Turashimira uruhare Kiliziya
Gatolika yagize mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda no kubafasha gukira
ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urugendo rwashobotse binyuze mu
bwitange, ubutwari n’urukundo. Muri iyi myaka 125 ivangili imaze igeze mu
Rwanda, ibyo Kiliziya Gatolika yakoze ni byinshi cyane kandi Leta y’u Rwanda
n’Abanyarwanda bazahora babiyishimira.”
Nubwo hishimirwa ibyagezweho muri iyi
myaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Guverinoma isaba abantu gukomeza gufatanya
muri gahunda yo kubaka Umunyarwanda wifitiye icyizere.
Ati: “Turifuza gufatanya na Kiliziya
Gatolika n’andi matorero mu gukomeza kunoza uburezi bw’abana b’Abanyarwanda nta
n’umwe usigaye inyuma.
Umwana wiga ni igihugu cyubakwa, iyo
abana batiga ni ejo hazaza haba hashyizwe mu kaga. Twizeye ko amatorero cyane
cyane Kiliziya Gatolika azakomeza akazi keza akora muri uru rwego.”
Roho nzima itura mu mubiri muzima’, aha
ni ho ahera ashishikariza amatorero yose gukomeza ubutumwa bwiza, afasha
Abanyarwanda guteza imbere ubuzima no kugira isuku.
Agira ati: “Isuku ni inkingi y’ubuzima
bwiza iyo dutuye ahantu hasukuye, iyo dukora ibidukikije bisukuye n’imibiri
yacu ikaba isukuye, dushobora kurwanya indwara kandi tugahora dufite umutekano
w’ubuzima bwacu.
Nkuko twakomeje kubaka umunyarwanda,
turasanga igihe kigeze ko duhindura umuvuno tugashyira imbaraga mu kubaka
umunyarwanda wumva neza ko tugomba kwishakamo ibisubizo.
Kubaka ejo heza h’abana bacu, bisaba ko
tubarera mu buryo bumva neza ko ak’imUhana kaza imvura ihise, ibibazo byacu ni
twebwe tugomba kubibonera umuti.”
Abanyarwanda bose bashishikarizwa gusaba
Imana kubaha imbaraga zo gukomeza kubaka umuryango n’Igihugu gifite ubuzima
bwiza, umudendezo n’icyerekezo gihamye.
Ubutumwa Papa Léon XIV yageneye
Abanyarwanda kandi bugasomerwa mu gitambo cya Misa, yibukije abakirisitu ko
bahamagariwe gusubiza amaso inyuma, bakareba ibyaranze amateka n’uburyo Imana
ari igitangaza kandi yuzuza isezerano ryo gukiza abantu.
Yagize ati: “Ubuntu bw’Imana ntibwaretse
kubana namwe mu gihe byari bikomeye mu gihugu cyanyu.
U Rwanda rwateye imbere mu bya Roho
rubikesha kwitanga kw’abashumba kandi muri abahamya badatezuka.”
Hari byinshi byo kwishimira cyane cyane
mu bwiyongere mu muhamagaro w’Imana, mu bakirisito, imiryango remezo n’uburyo
abakirisitu bashyira hamwe mu mikorere ya buri muntu.
Akomeza agira ati: “Yubile ni igihe cya
ngombwa kandi cyiza, ni igihe cyo gufata ingamba nshya murushaho gucengera
byimazeyo igikorwa cyo kwamamaza ivanjili. Ni umwanya mwiza wo kurushaho kureba
uko mwakora ubutumwa burushijeho.”
Nubwo hari byinshi byagezweho haracyariho
imbogamizi mu gutagatifuza mu bijyanye n’ubwiyunge n’amahoro.
Agira ati: “Muhamagariwe gushyira
imbaraga mu iyogezabutumwa kugira ngo mwubake kiliziya ishinze imizi mu bumwe
no kugendera hamwe. Ntimurambirwe kuba abafatanyabikorwa mu kwigisha ijambo
ry’Imana mu muryango murimo kugira ngo mushobore kugirira icyizere igihugu
cyanyu.”
Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine
Cardinal Kambanda, yavuze ku bihe bibi byaranze iyogezabutumwa rya Gikirisitu
mu Rwanda aho hari n’abakirisitu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Yakomeje agira ati: “Nubwo hari ibyiza
byinshi dushimira Imana, ariko Kiliziya mu Rwanda yagiye igira ibibazo
bikomeye.”