• Amakuru / MU-RWANDA


Guverinoma y’ u Rwanda yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga ubutumwa ku mbaga y’abakirisitu baturutse hirya no hino mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’impurirane y’imyaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda.

Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Ukuboza 2025. Igitambo cy’ukarisitiya cyatuwe n’Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Yubile y’impurirane y’imyaka 125 ivangili igeze mu Rwanda ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, hazirikanwa urugendo rurerure rwuzuyemo ukwemera, urukundo no kwitangira abandi byaranze Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka 125 ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere ry’Igihugu cyacu, umusanzu wayo ugaragara mu mibereho y’Abanyarwanda cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.”

Akomeza agira ati: “Leta y’u Rwanda yishimiye kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu kwizihiza iyi Yubile y’amateka. Ubufatanye hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatolika, bakomeje kuba inkingi ikomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”

Uburezi n’amahuriro y’ubumenyi bya Kiliziya Gatolika byafashije igihugu kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu bigo n’amavuriro bya Kiliziya Gatolika byakomeje kuba igicumbi cy’ineza ku baturage bose, byita ku baturage bafite intege nke n’abarwayi bose ku buryo bungana, bashaka ubuvuzi no kwigarurira icyizere.

Mu mibereho y’imiryango, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye isoko y’ubufasha n’ubufatanye, yita ku rubyiruko, ifasha imiryango, ikanahora iruhande rw’abatishoboye.

Ati: “Turashimira uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu bikorwa byo guhuza Abanyarwanda no kubafasha gukira ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni urugendo rwashobotse binyuze mu bwitange, ubutwari n’urukundo. Muri iyi myaka 125 ivangili imaze igeze mu Rwanda, ibyo Kiliziya Gatolika yakoze ni byinshi cyane kandi Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda bazahora babiyishimira.”

Nubwo hishimirwa ibyagezweho muri iyi myaka 125 ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Guverinoma isaba abantu gukomeza gufatanya muri gahunda yo kubaka Umunyarwanda wifitiye icyizere.

Ati: “Turifuza gufatanya na Kiliziya Gatolika n’andi matorero mu gukomeza kunoza uburezi bw’abana b’Abanyarwanda nta n’umwe usigaye inyuma.

Umwana wiga ni igihugu cyubakwa, iyo abana batiga ni ejo hazaza haba hashyizwe mu kaga. Twizeye ko amatorero cyane cyane Kiliziya Gatolika azakomeza akazi keza akora muri uru rwego.”

Roho nzima itura mu mubiri muzima’, aha ni ho ahera ashishikariza amatorero yose gukomeza ubutumwa bwiza, afasha Abanyarwanda guteza imbere ubuzima no kugira isuku.

Agira ati: “Isuku ni inkingi y’ubuzima bwiza iyo dutuye ahantu hasukuye, iyo dukora ibidukikije bisukuye n’imibiri yacu ikaba isukuye, dushobora kurwanya indwara kandi tugahora dufite umutekano w’ubuzima bwacu.

Nkuko twakomeje kubaka umunyarwanda, turasanga igihe kigeze ko duhindura umuvuno tugashyira imbaraga mu kubaka umunyarwanda wumva neza ko tugomba kwishakamo ibisubizo.

Kubaka ejo heza h’abana bacu, bisaba ko tubarera mu buryo bumva neza ko ak’imUhana kaza imvura ihise, ibibazo byacu ni twebwe tugomba kubibonera umuti.”

Abanyarwanda bose bashishikarizwa gusaba Imana kubaha imbaraga zo gukomeza kubaka umuryango n’Igihugu gifite ubuzima bwiza, umudendezo n’icyerekezo gihamye.

Ubutumwa Papa Léon XIV yageneye Abanyarwanda kandi bugasomerwa mu gitambo cya Misa, yibukije abakirisitu ko bahamagariwe gusubiza amaso inyuma, bakareba ibyaranze amateka n’uburyo Imana ari igitangaza kandi yuzuza isezerano ryo gukiza abantu.

Yagize ati: “Ubuntu bw’Imana ntibwaretse kubana namwe mu gihe byari bikomeye mu gihugu cyanyu.

U Rwanda rwateye imbere mu bya Roho rubikesha kwitanga kw’abashumba kandi muri abahamya badatezuka.”

Hari byinshi byo kwishimira cyane cyane mu bwiyongere mu muhamagaro w’Imana, mu bakirisito, imiryango remezo n’uburyo abakirisitu bashyira hamwe mu mikorere ya buri muntu.

Akomeza agira ati: “Yubile ni igihe cya ngombwa kandi cyiza, ni igihe cyo gufata ingamba nshya murushaho gucengera byimazeyo igikorwa cyo kwamamaza ivanjili. Ni umwanya mwiza wo kurushaho kureba uko mwakora ubutumwa burushijeho.”

Nubwo hari byinshi byagezweho haracyariho imbogamizi mu gutagatifuza mu bijyanye n’ubwiyunge n’amahoro.

Agira ati: “Muhamagariwe gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa kugira ngo mwubake kiliziya ishinze imizi mu bumwe no kugendera hamwe. Ntimurambirwe kuba abafatanyabikorwa mu kwigisha ijambo ry’Imana mu muryango murimo kugira ngo mushobore kugirira icyizere igihugu cyanyu.”

Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ku bihe bibi byaranze iyogezabutumwa rya Gikirisitu mu Rwanda aho hari n’abakirisitu bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje agira ati: “Nubwo hari ibyiza byinshi dushimira Imana, ariko Kiliziya mu Rwanda yagiye igira ibibazo bikomeye.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments