Gacinya Emmanuel w’imyaka 67 arashakishwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’inzego z’umutekano,nyuma yo gutoroka akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 10, wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, wari wasuye umuryango we.
Byabereye mu kagali ka Remera,Umurenge wa Boneza
mu Karere ka Rutsiro.
Umuturanyi w’uyu
muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko uwo mwana ari uw’umukobwa
umugore w’uyu musaza yahatahanye bashyingirwa, baramurerana, uwo mukobwa aza
gushaka umugabo hafi y’aha iwabo, abyara uwo mwana.
Ati: “Uyu musaza
abana n’umukecuru we. Uyu mwuzukuru wabo yaje kubasura nk’uko yari asanzwe.
Umusaza ahengereye umugore we adahari aba afashe uyu mwuzukuru we
aramusambanya.
Umwana yabanje
kwihagararaho, ntawamenya icyo sekuru yamukubise mu ivi kuko twamubonye ryabyimbye,
anamubwira ko natera amahane cyangwa akabivuga amwica, umwana abura uko agira
harimo no kumutinya, aremera.’’
Avuga ko umwana
yahise ataha yangiritse ivi no ku gitsina, abibwira nyina, aho kujyanwa kwa
muganga ngo anatange amakuru, ngo babigize ibanga mu muryango,
babungiramo ndetse barabiceceka n’umwana baramucecekesha ariko akomeza kuremba.
Akomeza avuga ko
umwana yakomeje kuvuga ko akomeza kumererwa nabi mu gitsina, n’ivi
rikomeza kubyimba, bamubwira gukomeza kwihangana bamuha ibyatsi ngo baramuvura.
Umwana ageze aho
ababwira ko byanze bamujyana kwa muganga, ku kigo nderabuzima cya Kinunu.
Ati: “Umwana
ahageze abanza kuvuga ko ababara cyane mu ivi ibyo mu gitsina abanza kubihisha.
Muganga amwitegereje abona atari ikibazo cy’ivi afite gusa, amubaza neza
icyamuteye iryo vi, ni bwo yavugaga byose uko byagenze, ko ari sekuru wamugize
atyo arimo amusambanya, ariko bari bamubujije kubivuga.’’
Muri icyo gihe
nyina w’umwana wari wanamuherekeje, yarabajijwe yemera ko yabimenye, yakumva
byakozwe na sekuru w’umwana agatinya ko ayo mahano yashyirwa hanze, ko
yazasenya umuryango wose igihe sekuru azaba afashwe agafungwa.
Yakomeje avuga ko
uwo yari yabyongoreye amaze kumubwira ko nafungwa azakatirwa burundu
kandi azagwa mu igororero kuko akuze cyane, bigakurura umwuka mubi mu
muryango, bavuga ko ari we umwicishije.
Uwo mubyeyi ngo
yahisemo kubiceceka, babyungira mu muryango bibwira ko birangiye.
Ariko kuko umwana
yakomezaga kubabara no gutaka cyane babura uko babigenza ibindi byose
bagerageje byananiranye, bamuzana kwa muganga.
Amakuru yahise
atangwa byihuse, ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza burabimenya, bugiye gufata
uwo musaza busanga na we amakuru yayamenye yatorotse n’ubu akaba
agishakishwa.
Umwe mu bo mu
muryango w’uyu musaza, yabwiye Imvaho Nshya ko aya ari amahano abaye ubwa mbere
mu muryango wabo.
Ati: “Kugeza ubu
umusaza ntituzi iyo ari yahise atoroka. Ibyo avugwaho niba koko yarabikoze ni
amahano arenze kamere atarigeze avugwa mu muryango wacu. Natwe
turamushakisha. Tumubonye ntitwamuhishira nk’uko bari babanje kumuhishira natwe
bakabiduhisha. Twamushyikiriza ubutabera tukumva uko yiregura kuko birababaje
cyane.’’
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, avuga ko iryo
hohoterwa rikimara kumenyekana ku kigo Nderabuzima cya Kinunu, umwana
bamwihutanye mu bitaro bya Murunda, ibyakurikiyeho biri mu bitaro no mu
bugenzacyaha kuko umubyeyi yagiriwe inama yo kujya gutanga ikirego.
Yavuze ko
ukekwaho icyaha agishakishwa.
Ati’’
Turacyamushakisha naboneka azashyikirizwa ubugenzacyaha abiryozwe.’’
Yibukije
abaturage ko icyaha cyo gusambanya abana kidasaza, igihe cyose azabonekera
azagikurikiranwaho.
Yibukije
imiryango ko igomba kumenya ko hari ibitungirwamo, birimo icyaha cyo gusambanya
abana. Aho kigaragaraye,ukigaragaweho wese amakuru agatangwa byihuse, agafatwa
ataracika ubutabera.’’
Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.