• Amakuru / POLITIKI


Abayobozi batatu b’akarere ka Kayonza bose birukanwe muri izi nshingano kuri uyu wa 07 Ukuboza 2025.

Abirukanwe mu nshingano barimo Nyemazi John Bosco wari umuyobozi w’aka Karere (Meya), Munganyinka Hope wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu na Harelimana Jean Damascène wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage.

Inama njyanama y'Akarere ni yo ifite ubushobozi n'inshingano zo gukora igikorwa nk'iki.

Ntihigeze hatangazwa byinshi kuri uku kwirukanwa kw’aba bayobozi icyakora hari hashize iminsi mu itangazamakuru havugwa amakuru y’uko muri aka karere harimo abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Ndego na Mwiri bashonje cyane bigeza ubwo bamwe bafata ibyemezo byo gusuhuka, ababikurikiranira hafi bakemeza ko mu karere hatari habuze ibyo kurya byaramira aba baturage ko ahubwo byaba byaragizwemo uburangare n’abayobozi mu nzego z’ibanze.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments
  • Uwambaye donatienne / 07 Dec 2025 Abo bayobozi bakayonza kubirukana nimugihe abaturage bichwa ninzara kuki kand mukugega huzuye Ibiribwa kenisi wa tv1 ndamukunda yaziye igihe numinyamakuru wumwuga ureba kure