• Amakuru / MU-RWANDA


Ihuriro rya AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ribabajwe n’uko umuryango mpuzamahanga ukomeje guceceka ku bwicanyi rivuga ko bukorerwa abasivili mu bice bya Minembwe, Mikenge na Karingi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu itangazo ryasohowe ku wa 19 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko hakomeje kuba ubwicanyi bukorerwa abaturage, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kubugiramo uruhare. Yavuze ko ibi bikorwa byibasira cyane abasivili badafite kirengera kandi ko bikomeje kuba umunsi ku wundi.

AFC/M23 ivuga ko ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’ingabo za FARDC, FNDB, umutwe wa Wazalendo, FDLR ndetse n’abacancuro b’abanyamahanga, kandi ko ibyo byangiza icyizere cy’abaturage ku nzira y’amahoro no gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.

Iri huriro rivuga ko ibyaha bikorerwa abagore, abana n’abageze mu zabukuru ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy’intambara, kandi ko bidakwiye kwihanganirwa. Rivuga kandi ko guceceka kw’amahanga bishobora kuzagira ingaruka zikomeye mu mateka.

AFC/M23 ishimangira ko ibi bikorwa binyuranyije n’amasezerano y’amahoro ya Doha n’ay’i Washington, igashinja ubutegetsi bwa RDC gukomeza guhitamo inzira y’intambara aho gushakira ibisubizo mu biganiro.

Iri huriro rirasaba Abanyekongo, ibihugu byo mu karere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kugira icyo bakora mu maguru mashya kugira ngo hahagarikwe ihohoterwa no kurengera abasivili.

AFC/M23 itangaje ibi mu gihe mu minsi ishize hatangajwe amakuru avuga ko kuva ku itariki ya 16 Mutarama 2026 kugeza ku ya 08 Gashyantare 2026, mu Minembwe Abanyamurenge barenga 100 bishwe mu gihe abandi barenga 350 bakomeretse, inzu zabo zirasenywa, amavuriro, amashuri n’ibindi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments