Mu ruzinduko
rw’akazi ari kugirira mu Burusiya, Perezida w’inzibacyuho wa Madagascar, Michael
Randrianirina, yagiranye ibiganiro ku wa Kane na Perezida w’u Burusiya, Vladimir
Poutine. Ni ibiganiro byari bigamije kurushaho gushimangira umubano hagati ya
Moscou na Antananarivo.
Perezida w’u
Burusiya yagaragaje ko Madagascar ari “umufatanyabikorwa ukomeye” ku mugabane
wa Afurika. Mu biganiro byabereye mu cyumba kizwi nka salon vert muri Kremlin,
Vladimir Poutine yagarutse ku bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu nzego
zitandukanye.
Yagize ati: “Dufitanye
imikoranire myinshi kandi ishimishije mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi,
ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro, ingufu, ubuvuzi, uburezi. Urubyiruko rwanyu
rwiga mu mashuri makuru yo mu Burusiya, kandi benshi barangije bafite
impamyabumenyi nziza.
Twiteguye
guteza imbere umubano mu rwego rw’ubutabazi n’imibanire y’abaturage, ndetse no
gukorana namwe ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu Muryango w’Abibumbye.”
Ubufatanye
mu bya gisirikare nabwo buri mu byo ibihugu byombi byaganiriyeho. Mu kwezi kwa
Mutarama gushize, abarimu ba gisirikare b’Abarusiya bageze ku kirwa cya
Madagascar guhugura abasirikare bacyo ku ikoreshwa ry’intwaro zagejejweho mu
kwezi kwa Ukuboza, zirimo na drones.
Uru
ruzinduko ruje nyuma y’inkubi y’umuyaga ya Cyclone Gezani yahitanye abantu 62
nk’uko imibare mishya yatangajwe ku wa Kane ibigaragaza. Vladimir Poutine
yihanganishije mugenzi we wa Madagascar ku bw’iyo mpanuka.