Igipolisi
cyo muri Afurika y’Epfo cyataye muri yombi Chatunga Bellarmine Mugabe, umuhungu muto w’uwahoze ayobora Zimbabwe, Robert Mugabe, nyuma y’uko
habaye gutera akaduruvayo mu rugo rwo mu gace gatuyemo abakire muri Johannesburg.
Nk’uko
ubuyobozi bw’igipolisi bubivuga, umusore w’imyaka 23, wakoraga nk’ushinzwe
ubusitani, yakomeretse n’isasu ubu akaba
ari mu bitaro. Igipolisi cyasobanuye ko iki gikorwa ari igerageza ryo kwica kandi cyatangiye iperereza rymbitse kugira rimenye
imbunda yakoreshejwe
Polisi yakomeje
ivuga ko kugeza ubu abantu babiri bafashwe mu rwego rwo
kubazwa, mu gihe abashinzwe iperereza bakomeza kugenzura neza ibisobanuro by’iki
gikorwa.
Nubwo
igipolisi kidatangaza ku mugaragaro ko Bellarmine Mugabe ari mu bafashwe, yamaze
kugaragara afunzwe nkuko abanyamakuru bo muri icyo gihugu babitangaje .
Bellarmine
Mugabe ni umuhungu wa Robert Mugabe n’umugore we wa kabiri, Grace Mugabe.
Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37 mbere yo kuva ku butegetsi mu 2017,
kandi yitabye Imana mu 2019.