• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Rutsiro humvikanye inkuru y’akababaro nyuma y’uko abana babiri bagwiriwe n’umukingo mu nzu bari baryamyemo, bagahita bapfa.

Ibi byabaye ku wa 18 Gashyantare 2026 ahagana saa 17h30’, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe, mu Mudugudu wa Shyembe. Abana bapfuye barimo uw’imyaka itandatu n’uw’imyaka ibiri, bakaba bari basigaye mu rugo mu gihe ababyeyi babo bari bagiye mu mirimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias, yatangaje ko imvura yari imaze iminsi igwa ari yo yateye iyi nkangu. Ubutaka bwari bworoshye cyane, bituma umukingo uhanuka ugwira inzu abana baryamyemo.

Yagize ati: “Umukingo wagwiriye inzu abana baryamyemo bahita bapfa. Ababyeyi babo bageze mu rugo basanga bamaze gushiramo umwuka.”

Aka gace kazwiho imiterere y’ubutaka ihanamye ishobora guteza inkangu mu bihe by’imvura nyinshi. Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kwegera inzego z’ibanze, kugira ngo harebwe uko bakwimurwa cyangwa bagafashwa gushaka ahatekanye.

Ibi byago byongeye kwerekana ubukana bw’ibiza bikunze guterwa n’imvura nyinshi, no gukangurira abaturage gufata ingamba zo kwirinda no gukurikirana inama z’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kurengera ubuzima.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments