• Amakuru / POLITIKI

Eng. Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TIR), asimbuye Ingabire Marie Immaculée witabye Imana.

Ni amakuru yatangajwe n’umuryango Transparency International Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Amatora yabereye mu Nteko Rusange idasanzwe ya TIR yateranye ku Cyumweru, tariki ya 15 Gashyantare 2026, aho Maître Jeanne D’Arc Mukakalisa yagizwe Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Placide Mukwende na Ignace Iyakaremye batorewe kuba abagize Inama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu icyenda.

Aya matora yabaye mu rwego rwo kuzuza no gukomeza imiyoborere y’uyu muryango umaze imyaka myinshi uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, no guteza imbere imiyoborere myiza n’ubunyangamugayo mu nzego zitandukanye.

Eng. Sayinzoga yari asanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa TIR kuva mu 2021, aho yagiye agaragaza ubunararibonye n’ubuyobozi bunoze mu bikorwa bya TIR.

Itorwa rye nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi rije rikomeza icyizere yari asanzwe agirirwa n’abanyamuryango, cyane cyane mu gihe umuryango ukeneye gukomeza gahunda zawo zo kurwanya ruswa no gushimangira ubunyamwuga.

Maître Mukakalisa, watorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, na we si mushya muri TIR kuko yari asanzwe ari umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi, ndetse afite ubunararibonye mu by’amategeko n’imiyoborere.

Placide Mukwende na Ignace Iyakaremye na bo biyongereye ku bandi bagize Inama y’Ubutegetsi, buzuza abantu icyenda nk’uko biteganywa n’amategeko shingiro ya TIR.

Inama y’Ubutegetsi ya TIR ifite inshingano zo gutanga icyerekezo rusange, kugenzura imikorere ya buri munsi no kwemeza politiki n’ingamba z’umuryango. Mu rwego rwo koroshya imiyoborere, iyi Nama igira Biro Nyobozi igizwe n’Umuyobozi, Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi.

Inama y’Ubutegetsi ya TIR ifite inshingano zo gutanga icyerekezo rusange, kugenzura imikorere ya buri munsi no kwemeza politiki n’ingamba z’umuryango.

ng. AponEng. Apollinaire Sayinzoga Nkongoli yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Transparency International Rwanda

Maître Jeanne D’Arc Mukakalisa yagizwe Visi Perezida wa Mber

Placide Mukwende yatorewe kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi

Ignace Iyakaremye yatorewe  kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments