Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagarutse ku bibazo bimaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugarura ituze, hakiri “utubazo duto duto twadukamo rimwe na rimwe.”
Ibi yabivugiye mu nama ya
mbere y’itsinda yise “Board of Peace” yabereye i Washington DC ku wa Kane, aho
yavuze ko impande zombi zigeze ku rwego rushimishije rw’amahoro ugereranyije
n’ibihe byashize.
Yagize ati: “Congo n’u
Rwanda twabigezeho ku rwego rwiza rw’amahoro. Hari utubazo duto duto tuvuka rimwe na rimwe, nkakira telefoni imbwira ngo ‘hari kongera kuba imirwano muri Congo,’ ariko turabikemura.”
Iri tsinda rya “Board of
Peace” ryatangijwe ku mugaragaro na Trump mu nama ya World Economic Forum
yabereye i Davos.
Ku ikubitiro, ryari rigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge
kari kamaze kugerwaho mu ntambara ya Gaza. Gusa Trump aherutse gutangaza ko iri
tsinda rishobora kwagura inshingano rikajya rifasha no mu gukemura andi
makimbirane ari hirya no hino ku Isi.
Abagize iri tsinda barenga
20, benshi bakomoka mu bihugu byo mu Majyepfo y’Isi (Global South), mu gihe
ibihugu byinshi by’i Burayi byanze ubutumire bwo kuryinjiramo.
Nubwo Trump agaragaza
icyizere, mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kuvugwa ibibazo by’umutekano muke
bitewe n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu bikomeza kugira ingaruka ku mubano
w’ibihugu byombi no ku mutekano w’akarere muri rusange.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo
uruhare rw’ibihugu bikomeye rushobora kugira icyo rufasha, amahoro arambye mu
karere azagerwaho binyuze mu biganiro byimbitse, ubufatanye bw’ibihugu byo mu
karere n’inzego mpuzamahanga zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi nama ya mbere ya “Board of Peace” igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishaka kongera kugaragaza uruhare rwayo mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga, harimo n’ari mu karere k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba.