Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko urubuga rwa TikTok rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga (monétisation) ku barukoresha bari mu Rwanda.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, MINICT yatangaje ko ayo makuru ari ibihuha,
inagaragaza ifoto yari imaze iminsi izenguruka igaragaza ko TikTok yemereye
Abanyarwanda kwinjiza amafaranga.
Iki kibazo
giherutse no kugarukwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho umuhanzi Bruce
Melodie yagaragarije Perezida Paul Kagame ko urubyiruko rukoresha imbuga
nkoranyambaga rubangamiwe no kuba zitababyarira inyungu nk’uko bimeze mu bindi
bihugu.
Perezida
Kagame yahise abaza icyakorwa kugira ngo Abanyarwanda babashe kwinjiza
amafaranga ku mbuga nkoranyambaga badasabye kwiyandikisha mu bindi bihugu.
Minisitiri
w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye ko
kugira ngo igihugu cyemererwe gahunda ya monétisation hari ibisabwa bitatu
by’ingenzi.
Yagaragaje
ko mu byo u Rwanda rutari rwujuje harimo umubare w’abashoramari bamamaza ku
mbuga nkoranyambaga. Nk’uko yabivuze, bisaba ko nibura haboneka abamamaza
batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$ buri kwezi.
Ati: “Ni
ukubifata twese nk’umukoro. Ibigo bikumva ko imbuga nkoranyambaga na zo ari
ahantu heza ho kwamamariza, bikagirira akamaro abazikoresha. Dukeneye gukora
ubukangurambaga bwimbitse.”
Minisitiri
Ingabire yavuze ko ibindi bisabwa byaganiriweho n’ubuyobozi bw’imbuga
nkoranyambaga, bityo ko igisigaye ari ukuzamura ishoramari ryamamaza.
Ibi bivuze ko nubwo TikTok itarafungura monétisation ku Banyarwanda, hari ibiganiro bikomeje, kandi igihe ibisabwa byuzuye, bishobora gutuma urubyiruko rutangira kubona inyungu binyuze ku mbuga nkoranyambaga.