Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko amasezerano hagati ya Amerika na Iran “yamaze kuganirwaho ku rwego rwo hejuru,” ndetse ko ibisobanuro byayo bizatangazwa mu minsi ya vuba.
Trump yavuze ko ayo masezerano azanashyiramo kongera gufungura inzira y’inyanja y'umuhora wa Hormuz, inzira ifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bw’isi cyane cyane mu gutwara peteroli. Ntiyigeze atanga ibisobanuro birambuye kuri icyo cyemezo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baqaei, yavugiye kuri televiziyo ya leta ko muri iki cyumweru impande za Amerika na Iran zegeranye mu bitekerezo, ariko yihanangiriza ko ibyo bitavuze ko bumvikanye ku bibazo byose bikomeye. Yashinje kandi Amerika gutanga “amagambo avuguruzanya.”
Ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yagiranye ibiganiro “byiza cyane” n’abayobozi ba Saudi Arabia, United Arab Emirates, Qatar n’ibindi bihugu ku masezerano yiswe “Memorandum of Understanding pertaining to PEACE”, ni ukuvuga inyandiko y’ubwumvikane igamije amahoro.
Trump yagize ati:“Amasezerano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika ya Kisilamu ya Iran n’ibindi bihugu byinshi yamaze kuganirwaho ku rwego rwo hejuru, hasigaye gusa kuyashyira ku musozo.”
Yanavuze kandi ko yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kandi ko “cyagenze neza cyane.”
Trump akomeje gushimangira ko ayo masezerano azabuza Iran kubona intwaro za nucléaire.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yashimiye Trump ku “mbaraga zidasanzwe zo gushaka amahoro,” avuga ko ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro mwiza.
Pakistan yakomeje kugira uruhare rukomeye nk’umuhuza hagati ya Amerika na Iran, ndetse Sharif yavuze ko igihugu cye cyizeye kwakira icyiciro gikurikira cy’ibiganiro “mu gihe cya vuba.”
Nk’uko bitangazwa na Resul Serdar Atas uri i Tehran muri Iran, Pakistan ni yo yabaye umuhuza mukuru muri ibi biganiro, nubwo ibindi bihugu byo mu karere nka Qatar na Saudi Arabia na byo byageragezaga gufasha impande zombi kugera ku masezerano.
Ibihugu nka Turukiye na na Misiri na byo byagize uruhare mu kugabanya ubushyamirane no guhuza impande zari zifitanye amakimbirane.
Ariko Pakistan ni yo yabaye ku isonga mu bikorwa bya dipolomasi, cyane cyane Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Asim Munir, wagiriye uruzinduko muri Iran inshuro ebyiri mu gihe cy’intambara.
Asim Munir yashyize imbaraga nyinshi mu biganiro kugeza ubwo habaye inama ya mbere yabereye i Islamabad, yahuje abayobozi bakuru ba Amerika na Iran ku rwego rwo hejuru, ibintu bitari byarigeze kuba mu myaka hafi 50 ishize.
Amerika na Israel bagabye ibitero bikomeye kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, ibintu byakuruye intambara mu Burasirazuba bwo Hagati. Iran na yo yahise isubiza igaba ibitero kuri Israel n’ibihugu bifatanya na Amerika byo mu karere k’Ikigobe cya Persian Gulf.
Muri Mata 2026 habaye agahenge k’intambara hagati y’impande zombi, kuva icyo gihe Amerika na Iran batangira ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Esmaeil Baqaei yavuze ko Iran ishaka kugera ku masezerano ashingiye ku nyandiko y’amahame 14. Yongeyeho ko iri kurangiza iyo nyandiko kugira ngo mu minsi iri hagati ya 30 na 60 hazongere habaho ibiganiro bishobora kuvamo amasezerano ya nyuma.
Like This Post? Related Posts