Hafi y'ibiro bya Perezida wa Amerika, White House humvikanye urusaku rw'amasasu abarirwa muri 30, umunyamakuru wa ABC News, Selina Wang wari ugeze hagati ikiganiro cye yahise agisubika yihutanwa mu cyumba cy'Itangazamakuru cyo muri White House kugira ngo acungirwe umutekano.
Mu gihe uwo muntu yarashe hafi ya White House, inshuro esheshatu, abashinzwe umutekano babona gutangira kurasana na we, impande zombi zarasanye mu gihe Perezida Donald Trump yari muri White House.
Abari hafi ya White House bahise bashyirwa mu kato aho batari bemerewe gusohoka mu nzu, mu gihe inzego zishinzwe umutekano zari zikiri kugarura ituze mu nkengero z'iyo nyubako.
Kuri ubu, amakuru aravuga ko umusore ukekwaho kurasa hafi ya White House muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe nyuma yo guhangana n’abakozi b’Urwego rushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru, Secret Service, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Ibinyamakuru byo muri Amerika birimo CBS byatangaje ko uwo musore ari Nasire Best w’imyaka 21, wari usanzwe uzwi n’inzego z’umutekano ndetse wari ufite amateka y’ibibazo byo mu mutwe.
Ibi byabereye hafi ya White House ku muhanda wa 17th Street na Pennsylvania Avenue, hafi y’inyubako ya Eisenhower Executive Office Building, ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Washington.
Nk’uko Secret Service yabitangaje, uwo musore yakuye imbunda mu gikapu cye atangira kurasa, abashinzwe umutekano bahita basubiza umuriro. Yakomerekejwe bikomeye ajyanwa kwa muganga ariko aza gupfa.
Hari undi muntu wari uri hafi aho wakomeretse muri icyo gitero, ariko nta makuru arambuye yatangajwe ku buzima bwe.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari muri White House ubwo ayo masasu yavugaga, ariko Secret Service yavuze ko nta ngaruka byagize ku mutekano we cyangwa ku bikorwa bya Perezidansi.
Byavuzwe ko Nasire Best yari yarigeze kugerageza kwinjira muri White House muri Nyakanga 2025, icyo gihe agafatwa na Secret Service mbere yo kujyanwa mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.
Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social, Trump yashimiye Secret Service n’izindi nzego z’umutekano ku “gikorwa cyihuse kandi cy’umwuga” bakoze mu guhagarika uwo warashe.
Yavuze kandi ko uyu musore yari afite “amateka y’urugomo” ndetse ashobora kuba yari afite “uburyo budasanzwe bwo kwita kuri White House.”
Iki gitero kibaye hashize ukwezi kumwe gusa habaye iraswa ryabereye mu birori bya White House Correspondents’ Dinner, ibintu bikomeje kongera impungenge ku mutekano wa Perezida wa Amerika.
Abanyamakuru bari hafi ya White House batangaje ko bahise birukankanwa bajyanwa mu cyumba cy’umutekano nyuma yo kumva amasasu menshi. Bamwe bavuze ko bumvise amasasu aturuka mu mbunda zitandukanye, mbere y’uko abakozi ba Secret Service babategeka kwihutira kwinjira mu nyubako.
Abayobozi bakomeye muri Congress barimo Senateri John Thune na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mike Johnson bashimye uburyo Secret Service yahagurutse vuba igahagarika icyo gitero.
Like This Post? Related Posts