Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije Abanyarwanda ko gutanga amafaranga cyangwa ikindi gihembo/ikiguzi hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi
wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe
ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)
na RIB, cyagarukaga ku kurwanya ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano
mpuzabitsina.
Dr. Murangira yavuze ko
abantu benshi bakunze kwibwira ko amategeko ahana gusa uwigurisha cyangwa
ushakira inyungu mu bandi, nyamara ngo n’utanga amafaranga agamije gukora
imibonano mpuzabitsina aba akora icyaha.
Ati “Kirazira gutanga
ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe
itegeko rireba.”
Yasobanuye ko amategeko y’u
Rwanda ahana ibikorwa byose bifitanye isano no gushora abantu mu bikorwa
by’ubusambanyi bikorwa hagamijwe inyungu z’amafaranga cyangwa izindi nyungu.
Itegeko nº 51/2018 ryo ku
wa 13 Kanama 2018 ryo gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no
gushakira inyungu mu bandi, riteganya ibikorwa byinshi bifatwa nk’ibyaha.
Muri byo harimo
gushishikariza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina ku nyungu, gutanga
amafaranga kugira ngo umuntu akore imibonano mpuzabitsina, gucumbikira cyangwa
kurengera abakora ibyo bikorwa, kwamamaza serivisi zijyanye na byo, ndetse no
gutanga aho bikorwa bikorerwa.
Iri tegeko rivuga ko umuntu
wese uhamwe n’urukiko kimwe muri ibyo bikorwa ashobora guhanishwa igifungo kiri
hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni
eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
RIB yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashyira mu byaha, inabakangurira gutanga amakuru ku bantu bakora cyangwa bashora abandi mu bikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina.