• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko nta mpamvu abona yo guhura imbonankubone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu gihe impande zombi zitaragera ku masezerano y’ibanze ashobora gutuma intambara ihagarara.

Ibi Putin yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ubukungu yabereye mu mujyi wa Saint Petersburg, nyuma y’aho Zelensky yari amwoherereje ubutumwa amusaba ibiganiro by’amaso ku maso hagamijwe gushaka umuti urambye w’intambara imaze imyaka irenga ine hagati y’ibi bihugu.

Zelensky yari yavuze ko gukomeza gutegereza ubuhuza bw’ibindi bihugu bidatanga umusaruro bihagije ari ikosa, asaba ko abayobozi b’ibihugu byombi bahura bakaganira ku buryo intambara yahagarara.

Yanongeye gusaba agahenge k’intambara kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe yo kuruhuka mu bihe bikomeje kuba bibi.

Ariko Putin yavuze ko atemera ko guhura kwabo byatanga umusaruro muri iki gihe, ashimangira ko ibiganiro by’amahoro bigomba kubanza gukorwa n’impuguke mbere y’uko abayobozi bahura.

Yagize ati: “Nta kamaro mbona ko guhura ubu. Abahanga nibabanze bakore ku masezerano ashoboka, hanyuma nibwo abayobozi bashobora guhura.”

Putin yongeye gushinja Ukraine gushaka agahenge kagamije gusa guha ingabo zayo umwanya wo kongera kwisuganya no kongera ibikoresho bya gisirikare, aho yavuze ko Uburusiya bushaka amasezerano y’igihe kirekire atari agahenge k’amezi make.

Zelensky: “Uburusiya Bwahisemo Gukomeza Intambara”

Mu gusubiza aya magambo, Zelensky yavuze ko imyitwarire ya Putin igaragaza ko Uburusiya budashaka amahoro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Telegram, Zelensky yagize ati:“Uburusiya bwongeye guhitamo intambara aho guhitamo amahoro. Ntekereza ko abantu benshi ku isi batishimiye iyi myanzuro.”

Yanavuze ko Putin amaze imyaka myinshi ku butegetsi kandi ko ibibazo by’intambara bikomeje kwiyongera aho kugabanuka.

Ibyo Uburusiya bwishyuza Ukraine

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2022, Moscou yakomeje gusaba Ukraine kwemera ko intara za Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia zigenzurwa n’Uburusiya, ndetse no kureka umugambi wo kwinjira muri NATO.

Ukraine yo ivuga ko idashobora kwemera gutanga ubutaka bwayo, kuko byaha Uburusiya amahirwe yo kongera kuyigabaho ibitero mu gihe kiri imbere.

Ibitero birakomeje ku mpande zombi

Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje kugorana, ibikorwa bya gisirikare byo bikomeje gukaza umurego.

Ukraine yatangaje ko yarashe amato atanu yari atwaye ibikoresho n’ibikomoka kuri peteroli mu Nyanja ya Azov, ivuga ko yari akoreshwa mu gutwara ibikoresho bya gisirikare no gusahura umusaruro ukomoka mu duce twigaruriwe n’Uburusiya.

Ku rundi ruhande, Uburusiya bwatangaje ko bwahanuye drones 141 za Ukraine mu Ntara ya Leningrad no mu nkengero za Saint Petersburg.

Muri icyo gihe kandi, Ukraine yavuze ko abaturage 13 bishwe naho abarenga 70 bakomerekera mu bitero by’Uburusiya byabaye ku wa Gatanu.

Amerika ishyigikiye Inama y’Abakuru b’Ibihugu byombi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko byaba ari intambwe ikomeye mu gushaka amahoro niba Putin na Zelensky bahuye bakaganira imbonankubone.

Nubwo hari icyizere cyari cyatangiye kugaragara nyuma y’ubutumwa bwa Zelensky, amagambo ya Putin agaragaza ko amahoro hagati y’Uburusiya na Ukraine agikiri kure, mu gihe buri ruhande rugikomeje gutsimbarara ku byo rushaka mbere yo guhagarika imirwano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments