• Amakuru / POLITIKI


Mu rukerera rwo kuri uyu wa 6 Kamena 2026, ubushyamirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bwongeye gufata indi ntera nyuma y’uko impande zombi zongeye kurasana, nubwo hari hashize iminsi hari ibiganiro byo gushaka uko umwuka mubi hagati yabyo wagabanuka.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko abasirikare bacyo bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati bahanuye drones enye za Iran zari zoherejwe hafi y’Umuhora wa Hormuz, kivuga ko zari zishobora guhungabanya umutekano w’ubwato bw’ubwikorezi bunyura muri uwo muhora ufatwa nk’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli.

Amerika kandi yavuze ko mu rukerera rw’uyu munsi yarashe site za radar za Iran ziri mu gace ka Goruk no ku Kirwa cya Qeshm, igamije gukumira ibitero bishobora kugabwa n’iki gihugu. Igisirikare cya Amerika cyavuze ko ingabo zacyo zikomeje kuba maso kandi ziteguye gusubiza inyuma igitero icyo ari cyo cyose.

Bidatinze, Iran na yo yahise isubiza igaba ibitero bya misile ku birindiro by’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere biri muri Koweit no ku birindiro by’ingabo zirwanira mu mazi biri muri Bahreïn.

Amerika yatangaje ko yahagaritse misile esheshatu za Iran mu kirere, mu gihe iya karindwi itageze aho yari yoherejwe. Yavuze kandi ko nta musirikare wayo wapfuye cyangwa ngo akomereke muri ibyo bitero.

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibirindiro by’Amerika biri muri Bahreïn byangiritse bikomeye, ariko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Amerika bubihakana bwivuye inyuma, buvuga ko ibyo ari ibinyoma.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’uko ku wa 28 Gicurasi 2026 Amerika na Iran zari zumvikanye ku gahenge k’iminsi 60 kari kagamije gutuma ubwato bunyuza ibikomoka kuri peteroli mu Muhora wa Hormuz bukomeza gukora ingendo nta nkomyi. Icyakora ako gahenge ntikamaze kabiri kuko impande zombi zatangiye gushinjanya ibikorwa by’ubushotoranyi.

Umujyanama mu bya gisirikare w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, yatangaje ko amahoro ashoboka gusa Perezida Donald Trump wa Amerika abyifuje. Yavuze ko Iran isaba Amerika guhagarika ibitero byayo ndetse ikarekura umutungo wa Iran uvugwa ko wafatiriwe ufite agaciro ka miliyari 24 z’Amadolari.

Rezaei yanaburiye ko Amerika niyongera kugaba ibitero kuri Iran, intambara ishobora kwagukira mu bice byinshi birimo Inyanja y’Abahinde, Umuhora wa Bab al-Mandab, Inyanja Itukura ndetse n’Inyanja ya Méditerranée, aho yavuze ko ibirindiro bya Amerika biri muri utu duce byose bishobora kugabwaho ibitero.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments