• Amakuru / POLITIKI


Urukiko rwa Bamako muri Mali rwakatiye imyaka 20 y’igifungo Umufaransa Yann Christian Bernard Vezilier nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukura Perezida Assimi Goïta ku butegetsi.

Yann Vezilier yari umukozi w’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza n’umutekano, Direction Générale de la Sécurité Extérieure, ndetse anakorera muri Ambasade y’u Bufaransa muri Mali nk’umujyanama wa kabiri ufite ubudahangarwa bwa dipolomasi.

Yatawe muri yombi tariki ya 13 Kanama 2025 mu Mujyi wa Bamako n’abashinzwe umutekano ba Mali bari bambaye imyenda ya gisirikare kandi bahishe amasura. Icyo gihe hafashwe kandi abandi basirikare bakuru 10 ba Mali, barimo abajenerali babiri, bakekwagaho kugira uruhare muri uwo mugambi.

Ifatwa rye ryahise ritera umwuka mubi hagati ya Mali n’u Bufaransa, aho Paris yahise ihagarika ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ndetse yirukana abadipolomate babiri ba Mali.

Urubanza rwa Yann rwabereye mu muhezo mu rukiko rwa Bamako rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba. Ku wa 5 Kamena 2026, urukiko rwamukatiye imyaka 20 y’igifungo, rumutegeka kandi kutazongera gukandagira ku butaka bwa Mali mu gihe cy’imyaka 20 nyuma yo kurangiza igihano, ndetse no gutanga ihazabu y’Amadolari 6225.

Guverinoma y’u Bufaransa yamaganye bikomeye icyemezo cy’urwo rukiko, ivuga ko ibyaha Yann yashinjwe nta bimenyetso bifatika bifite. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yavuze ko uwo mudipolomate atigeze agira umugambi wo guhungabanya umutekano wa Mali cyangwa uwo Perezida Goïta.

Paris yavuze ko Yann yari muri Mali mu bikorwa bisanzwe by’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi, isaba ko arekurwa bidatinze.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments