Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye kwiyongera nyuma y’uko Washington itangaje ko iri gusuzuma uburyo yakoresha imitungo ya Iran yafatiwe cyangwa ishobora kugerwaho, mu kwishyura no gusana ibyangijwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu bifatwa nk’inshuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi zikomeje kurenga ku gahenge zari zarumvikanyeho, ibintu bikomeje gushyira mu kaga ibiganiro by’amahoro bimaze amezi bikorwa hagamijwe guhagarika intambara imaze igihe ihungabanya akarere.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yamaze gutanga amabwiriza yo kubarura no kugena agaciro k’ibyangijwe n’ibitero Iran yagabye ku bihugu by’inshuti za Amerika, birimo Kuwait na Bahrain. Intego ni ukumenya amafaranga ashobora gukenerwa mu gusana ibikorwa remezo n’ibindi byangiritse.
Amakuru ava muri Washington avuga ko Amerika iri no kureba uburyo imitungo ya Iran yafatiwe mu mahanga yakwifashishwa mu kwishyura ibyo byangijwe ndetse no guteganyiriza ibyangiritse bishobora guterwa n’ibindi bitero Iran yakomeza kugaba mu gihe kiri imbere.
Iran isaba kurekurirwa miliyari 24 z’amadolari
Iyi gahunda ya Amerika ije nyuma y’umunsi umwe gusa umwe mu bajyanama bakuru b’Ubutegetsi bwa Iran, Mohsen Rezaei, atangaje ko amahoro arambye hagati ya Tehran na Washington ashobora kugerwaho gusa ari uko Amerika ibanje kurekura miliyari 24 z’amadolari ya Iran yafatiwe mu rwego rw’ibihano.
Icyo cyifuzo cyatumye habaho kutumvikana gukomeye hagati y’impande zombi, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kudashyira imbere inzira y’amahoro.
Ibitero bishya byongeye gukaza umwuka mubi
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026, ingabo za Amerika zagabye ibitero ku birindiro bya Iran biri mu gace ka Goruk no ku Kirwa cya Qeshm giherereye hafi y’Strait of Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuramo ubucuruzi bwa peteroli ku isi.
Amerika yavuze ko ibyo bitero byakurikiye ibikorwa by’indege zitagira abapilote (drones) za Iran zashinjwaga gushaka guhungabanya umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja muri uwo muhora.
Ku rundi ruhande, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps, watangaje ko wagabye ibitero bya misile ku birindiro bya Amerika biri muri Kuwait na Bahrain.
Iran ivuga ko ibyo bitero byageze ku ntego zabyo, ariko igisirikare cya Amerika cyatangaje ko misile esheshatu muri zirindwi zahagaritswe n’ubwirinzi bwo mu kirere, mu gihe iya karindwi itigeze igera aho yari igenewe.
Pakistan ikomeje guhuza impande zombi
Mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti wa dipolomasi, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Pakistan, Mohsin Naqvi, yageze i Tehran ajyanye ubutumwa bugenewe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei.
Mohsin Naqvi yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba Iran hagamijwe gushakira umuti ikibazo gikomeje guteza umutekano muke mu karere no gukomeza inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Icyo abasesenguzi bavuga
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko icyemezo cya Amerika cyo gutekereza gukoresha imitungo ya Iran mu kwishyura ibyangijwe n’intambara gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Iran ishobora kubifata nk’igikorwa cyo kuyambura umutungo wayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, mu gihe Amerika yo ivuga ko ari uburyo bwo kurengera inyungu z’ibihugu byayo by’inshuti byahuye n’ingaruka z’ibitero bya Iran.
Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kugenda biguru ntege, impungenge zikomeje kwiyongera ko amakimbirane hagati ya Amerika na Iran ashobora kongera gufata indi ntera, bikagira ingaruka ku mutekano no ku bukungu bw’akarere kose k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Like This Post? Related Posts