Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse ikiganiro yari ari kugirana n’umunyamakuru wa NBC, Kristen Welker, atarakirangiza nyuma y’impaka zikomeye zishingiye ku birego bye by’uburiganya mu matora.
Iki kiganiro cya gahunda izwi nka Meet the Press cyatambutse ku wa 7 Kamena 2026, cyari cyafatiwe muri Leta ya Wisconsin aho Trump yari yitabiriye ibikorwa bijyanye n’urwego rw’ubuhinzi. Gusa, aho kugenda neza nk’uko byari byitezwe, cyarangiye mu buryo butunguranye nyuma y’iminota igera kuri 50 y’ibiganiro.
Impaka ku matora ya California n’ayo mu 2020
Mu kiganiro, Trump yongeye gusubiramo ibyo amaze igihe avuga ko amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020 yatsinzwe na Joe Biden yabayemo uburiganya. Yanashinje kandi ko amatora y’ibanze aherutse kubera muri Leta ya California na yo ari kubamo uburiganya no kwibwa amajwi.
Kristen Welker yamusabye inshuro nyinshi gutanga ibimenyetso bishimangira ibyo birego. Mu kumusubiza, Trump yavuze ko ibyo ashingiraho ari ibyo yiboneye n’ibyo yumvise.
Welker yahise amubwira ko ibyo bidahagije nk’ibimenyetso bifatika. Aho ni ho impaka zatangiye gukara hagati yabo.
Trump yise umunyamakuru umunyabinyoma
Mu gihe ikiganiro cyakomezaga gufata indi ntera, Trump yashinje abari kubarura amajwi kuba abanyabinyoma, nyuma ahindukirira umunyamakuru amubwira ko na we ari umunyabinyoma.
Welker yahakanye icyo kirego, avuga ko inshingano ze ari ugutanga amakuru mu buryo butabogamye no kubaza ibibazo abaturage baba bakeneye ibisubizo byabyo.
Trump yahise akomeza avuga ko ashobora kuba ari “umunyabinyoma cyangwa igicucu”, amagambo yatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati y’impande zombi.
Ikiganiro cyahagaze bitunguranye
Nyuma y’ayo magambo, Trump yatangaje ko atagikeneye gukomeza ikiganiro.
Yabwiye Welker ko yari amaze igihe kinini amuha umwanya wo kumubaza ibibazo ndetse ko yumva itangazamakuru rikwiye guhindura uburyo ritangaza amakuru.
Yavuze ko igihugu kidashobora gukomeza kuba igihangange mu gihe gifite itangazamakuru ryamamaza amakuru ayobya abaturage.
Mu gusoza, Trump yaciye amarenga ku bari inyuma ya camera ko igihe cyo kugenda kigeze, ahita ava aho ikiganiro cyaberaga mbere y’uko kirangira burundu.
Ikibazo cy’intambara ya Iran n’indi mishinga ya Leta
Mbere y’uko ikiganiro gihagarara, Trump yari yanabajijwe ku ntambara iri hagati ya Amerika na Iran ndetse no ku mushinga wa Minisiteri y’Ubutabera ugamije gutanga hafi miliyari 1,8 z’amadolari nk’indishyi ku bantu bavuga ko bakoreweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki.
Uwo mushinga wakomeje guteza impaka muri politiki ya Amerika, cyane cyane ku birebana n’abakurikiranyweho uruhare rwabo mu myigaragambyo yabereye ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika nyuma y’amatora ya 2020.
Umubano wa Trump n’itangazamakuru
Si ubwa mbere Trump agirana ibibazo n’ibitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika. Mu myaka myinshi ishize yakunze kunenga ibitangazamakuru birimo NBC, CNN na MSNBC, abishinja kubogama no gutangaza amakuru agamije kumwangiriza isura ya politiki.
Icyakora, abakurikiranira hafi politiki ya Amerika bavuga ko uku guhagarika ikiganiro kwa Trump byongeye kwerekana uburyo umubano hagati ye n’itangazamakuru ukomeje kuba umwe mu ngingo zikomeye ziganje mu buzima bwa politiki muri Amerika.
Like This Post? Related Posts