• Amakuru / POLITIKI


Kuva mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, Israel na Iran byarasanye byifashishije misile nyuma y’iminsi impande zombi ziterana amagambo mu gihe cy’agahenge kagizwemo uruhare na Pakistan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aka gahenge byitwaga ko kari hagati ya Amerika na Iran kasize ibibazo byinshi bitarasubizwa birimo niba Israel yaragombaga guhagarika ibitero ku birindiro bya Hezbollah muri Liban, kuri Hamas mu Ntara ya Gaza no ku Ba-Huthi muri Yemen.

Iyi mitwe yitwaje intwaro ni ingenzi cyane kuri Iran, kuko abakurikiranira hafi amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati bahamya ko ikora nk’ingabo Iran yifashisha mu gushyira igitutu kuri Israel, kandi ko Tehran ari yo iyiha ibikoresho, ikanagira uruhare mu buyobozi bwayo.

Ubwo Israel yari ikomeje kugaba ibitero kuri Hezbollah mu Mujyi wa Beirut, Iran yarayiburiye, iyimenyesha ko ibyo bishobora gusubiza ibintu byose irudubi, intambara ikomeye ikongera ikarota nk’uko byagenze muri Gashyantare na Werurwe 2026.

Byasaga n’aho Israel itumva umuburo wa Iran, ikabifata nk’ibikangisho gusa, cyane ko yashinjaga Hezbollah gukomeza kubangamira umutekano w’abatuye mu majyaruguru ya Israel, hafi y’umupaka wa Liban.

Ku gicamunsi cyo ku wa 7 Kamena, ingabo za Israel zagabye igitero ku birindiro bya Hezbollah mu gace ka Dahieh kari mu majyepfo ya Liban, zishinja uyu mutwe kurasa za rokete ku batuye mu majyaruguru y’igihugu.

Ukwihangana kw’ingabo za Iran kwarangiriyeho kuko nyuma y’amasaha make ibirindiro bya Hezbollah muri Dahieh birashwe, na zo zatangiye kohereza misile muri Israel, intwaro z’ubwirinzi zirategurwa, abaturage basabwa kujya mu bwihisho.

Ibinyamakuru byo muri Amerika bivuga ko ubwo Iran yarasaga izi misile, Perezida Donald Trump yahamagaye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amusaba kudasubiza Tehran.

Nubwo Trump yasabye Netanyahu kudasubiza, ab’imbere muri Israel bo bakomeje kumushyiraho igitutu, bamusaba kurasa Tehran.

Mu masaa kumi y’urukerera rwo kuri uyu wa 8 Kamena, ingabo za Israel zatangaje ko zagabye igitero cy’indege ku birindiro by’ingabo za Iran mu bice byo mu burengerazuba no hagati muri Iran, kandi ngo hangijwe byinshi birimo intwaro n’ibikorwaremezo.

Mu birindiro by’ingabo za Iran byarashwe mu rukerera harimo ibiri mu murwa mukuru, Tehran, umujyi wa Tabriz, Mahshahr na Isfahan. Ibinyamakuru byo muri Iran bihamya ko nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko Iran yarashe muri Israel misile hafi 30, izindi ebyiri ziraswa n’abarwanyi b’umutwe w’Aba-Houthi.

Ibiro ntaramakuru Tasnim bikorera Leta ya Iran byatangaje ko amakuru gikesha umwe mu bayobozi b’igisirikare, avuga ko cyiteguye guhangana na Israel na Amerika igihe kirekire, bityo ko Israel na Amerika nibigishotora, bizaba bikoze ikosa ry’ubusazi.

Ngo yagize ati “Niba Abanya-Israel n’Abanyamerika batekereza ko bafite ikibazo mu biganza byabo, bakumva ko bashyira Iran n’ingabo zayo aho bashaka mu gihe bari gukora ibyaha cyangwa se bakagena aho igisubizo cya Iran cyagarukira, baba bari gukora ikosa ry’ubusazi.”

Ubwo misile zari ziri kugwa muri Israel, izindi ziri gusamirwa mu kirere, byavuzwe ko Netanyahu ateganya gukoranyiriza abo mu nzego z’umutekano mu nama yihutirwa yiga ku ngamba zikwiye gufatwa kuri iyi ntambara yarose.

Perezida Trump yanyujije ku rubuga rwa Truth Social ubutumwa busaba impande zombi guhagarika kurasana bwangu kugira ngo harebwe niba ibiganiro by’amahoro bikomeje bishobora guhagarika amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu.

Yagize ati “Israel na Iran bigomba guhagarika kurasana, bwangu.” Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi buvuga ko impande zombi ziri kureba uburyo zakubahiriza agahenge nyuma y’amasaha zihanganye.

Nyuma y’ubutumwa bwa Trump, igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahagaritse kurasa muri Israel ariko ko Israel niyongera kurasa i Tehran cyangwa mu majyepfo ya Liban, intambara izongera kurota.

Cyagize kiti “Ubushotoranyi n’ibikorwa by’ubugome nibikomeza aharimo mu majyepfo ya Liban, ingamba zikomeye cyane zirenze izafashwe mbere zizakurikiraho.”

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangarije ku rubuga X ko igihugu cye cyiteguye gukomeza ibiganiro by’amahoro ariko no kwirwanaho mu gihe cyashotorwa. Ati “Ntitwavuye ku rugamba kandi ntitwanavuye mu biganiro.”

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko igisirikare cya Iran gitangaza ko kitongera kurasa muri Israel, Perezida Trump yongeye guhamagara Netanyahu ku murongo wa telefone, ariko ibyo baganiriye ntibiramenyekana.

Igisirikare cya Israel ntikiratangaza niba na cyo cyemeye guhagarika ibitero by’indege cyabyutse kigaba muri Iran, ariko hari amahirwe menshi ko impande zombi zubahiriza agahenge kasabwe na Perezida Trump.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments