Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye cyahagaritse ibitero cyagabaga kuri Iran nyuma yo kugera ku ntego cyari cyihaye yo kwihimura ku bitero cyavugaga ko cyagabweho. Gusa yashimangiye ko ibyo bidasobanuye ko intambara cyangwa amakimbirane hagati y’impande zombi byarangiye.
Mu butumwa yanyujije kuri televiziyo, Netanyahu yavuze ko Iran n’umutwe wa Hezbollah bageze mu gihe cy’ubweakane kurusha uko byari bimeze mbere, avuga ko ibikorwa bya gisirikare Israel yari yatangije byageze ku ntego zabyo.
Yagize ati: “Kugeza ubu twahagaritse ibikorwa byo kurasa kuko twamaze gusubiza no kwihorera ku bitero twagabweho.”
Amakuru aturuka muri Amerika avuga ko nyuma y’uko Iran irashe misile ku butaka bwa Israel, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahise avugana na Netanyahu amugira inama yo kwirinda gukomeza kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bitero byo kwihimura.
Nubwo Trump yasabaga ubwitonzi, bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki bo muri Israel bakomeje gusaba ko igihugu cyabo gisubiza Iran mu buryo bukomeye, ibintu byaje no gushyirwa mu bikorwa.
Netanyahu yongeye kuburira Iran ko Israel itazihanganira ikindi gitero icyo ari cyo cyose cyayiturukaho, ashimangira ko igihugu cye cyiteguye gusubiza kibifashijwemo n’imbaraga zose gifite.
Yagize ati: “Iran niramuka yongeye gukora ikosa ikadutera, tuzayisubiza mu buryo bukomeye kurushaho. Israel ifite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho kandi izakoresha uburyo bwose bukenewe kugira ngo irinde abaturage bayo.”
Netanyahu yavuze kandi ko yakomeje kugirana ibiganiro bya hafi na Perezida Trump kuva ku Cyumweru, ubwo amakimbirane hagati ya Israel na Iran yatangiraga gufata indi ntera, impande zombi zitangira kugabana ibitero bya misile.
Nubwo ibikorwa byo kurasana bisa n’ibyahagaze by’agateganyo, impungenge ziracyari nyinshi ku hazaza h’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, aho impande zombi zikomeje gutanga ubutumwa bugaragaza ko ziteguye gusubiza igihe cyose zagabwaho ibindi bitero.
Like This Post? Related Posts