• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE



Iran yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo ibikorwa bya gisirikare yari imaze iminsi igaba kuri Israel, ariko ishimangira ko izongera kubisubukura mu buryo bukomeye kurushaho mu gihe Israel yakomeza kugaba ibitero ku butaka bwa Liban.

Ibi byatangajwe n’Ibiro Bikuru bishinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Iran, bizwi nka Khatam al-Anbiya Central Headquarters, mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere.

Iryo tangazo rigira riti: “Turimo guhagarika ibikorwa by’ingabo zacu kuri ubu. Icyakora, niba Israel ikomeje ibitero byayo muri Liban, harimo no mu majyepfo y’icyo gihugu, Iran izasubiza mu buryo bukomeye kandi burenze ubwigeze kubaho mbere.”

Intandaro y’ubwumvikane buke

Iran yatangiye kugaba ibitero kuri Israel mu ijoro ryakeye, ivuga ko yari yihoreye ku bitero Israel yari yagabye mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut, umurwa mukuru wa Liban. Nyuma y’aho, Israel nayo yahise igaba ibitero ku butaka bwa Iran, ibintu byakajije umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi bakuru ba politiki n’igisirikare muri Iran bari bamaze iminsi baburira ko igihugu cyabo kitazihanganira icyo cyise kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, cyane cyane ku birebana n’ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Liban.

Iran ifata Liban kk’igice cy’umutekano wayo

Tehran ivuga ko ihagarikwa ry’imirwano muri Liban rigomba gufatwa nk’igice cy’amasezerano rusange yo kugabanya ubushyamirane hagati yayo na Israel.

Iran kandi yemeza ko igitero cyose kigabwe ku mutwe wa Hezbollah wo muri Liban, usanzwe ufashwa na Tehran mu bya gisirikare no mu bya politiki, iba ifata nk’igitero cyagabwe kuri Iran ubwayo.

Iyi myumvire ni yo ikomeje gutuma Iran yinjira mu makimbirane arebana n’umutekano wa Liban, cyane cyane igihe Israel igabye ibitero ku birindiro cyangwa abayobozi ba Hezbollah.

Trump: Israel na Iran byose birashaka guhagarika intambara

Hagati aho, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje, nubwo yavuze ko hari inzitizi zituruka ku byo yise “ubujiji cyangwa ubupfapfa” bw’impande zimwe na zimwe.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati:"Israel na Iran byombi birashaka kugera ku masezerano yihuse yo guhagarika intambara."

Yongeyeho ko ibihano Amerika yafatiye Iran bizakomeza gushyirwa mu bikorwa uko byakabaye kugeza igihe hazagerwa ku masezerano ya nyuma y’amahoro.

Trump yagize ati: “Ibihano bizakomeza mu buryo bwuzuye kugeza igihe amasezerano ya nyuma azagerwaho. Ibyo bigomba gukorwa vuba bishoboka.”

Umwuka ukomeje kuba mubi

Nubwo Iran yatangaje ko ihagaritse ibitero byayo kuri ubu, impande zombi zikomeje gutera impungenge amahanga kuko buri ruhande rugaragaza ko rwiteguye gusubiza igihe rwaba rwongeye guterwa. 

Abasesenguzi bavuga ko amahirwe yo gusubira mu ntambara yeruye akiri menshi, cyane cyane mu gihe habaho ikindi gitero muri Liban cyangwa ku nyungu za Iran mu karere.

Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba impande zombi kwifata no gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi kugira ngo hirindwe intambara ishobora guhungabanya umutekano w’Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments