• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida w’u China, Xi Jinping, yasabye umuyobozi wa Koreya ya Ruguuru , Kim Jong Un, gukomeza kurinda amahoro n’umutekano mu karere, mu biganiro byabereye i Pyongyang ku wa Mbere.

Xi Jinping yavuze ko yifuza gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi “mu gihe gishya”, agaragaza ko ubufatanye bwa Beijing na Pyongyang bukwiye gukomeza gutanga inyungu ku baturage b’ibihugu byombi ndetse no kugira uruhare mu kubungabunga amahoro, umutekano n’iterambere ku rwego rw’akarere ndetse n’isi muri rusange.

Yagize ati: “Turifuza kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi mu gihe gishya kugira ngo abaturage bacu bungukire muri uwo mubano kandi dutange umusanzu mwiza mu mahoro, umutekano, iterambere n’uburumbuke bw’akarere n’isi yose.”

Ku ruhande rwe, Kim Jong Un yashimiye Xi Jinping kuba yarahisemo Pyongyang nk’urugendo rwe rwa mbere rwo mu mahanga mu mwaka wa 2026, avuga ko ibyo bigaragaza agaciro u Bushinwa buha umubano wabwo na Koreya ya Ruguru.

Kim yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku mateka akomeye kandi ko wakomeje kwihagararaho nubwo isi yakomeje guhinduka.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rwongeye kugaragaza neza ko Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa buri gihe byabaye ku ruhande rwiza rw’amateka, urwo kwigenga no kurengera ubutabera.”

Yakomeje avuga ko nta mpinduka zishobora guhungabanya umubano umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uko ibihe byahinduka kose ku rwego mpuzamahanga, umubano wa Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa wageze ku rwego rukomeye kandi ntushobora gusenyuka.”

Xi Jinping yageze i Pyongyang ku wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira muri Koreya ya Ruguru ku butumire bwa Kim Jong Un. Ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri icyo gihugu mu myaka irindwi ishize.

Iyi nama yabaye nyuma y’uruhererekane rw’inama zikomeye Xi Jinping yakiriye i Beijing muri Gicurasi, zirimo izo yagiranye na Donald Trump wa United States ndetse na Vladimir Putin w’u Russia.

Mu gihe Xi yageraga i Pyongyang, ibitangazamakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru byatangaje ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza gufatanya mu guhangana n’ibyo byise “ubutegetsi bw’igitugu n’igitinyiro cy’ibihugu bikomeye”, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 65 ishize hasinywe China-DPRK Treaty of Friendship, Cooperation and Mutual Assistance.

Abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gushimangira umubano wa dipolomasi, ubukungu n’umutekano hagati ya Beijing na Pyongyang, mu gihe akarere ka Aziya y’Iburasirazuba gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano n’ihangana rya politiki hagati y’ibihugu bikomeye ku isi.

 

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments