• Amakuru / MU-RWANDA

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu zatangije umwiherero ugamije kwiga ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu, watangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, uri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.”

Wahuje aba Ofisiye n’abandi basirikare b’abagore n’abagabo bo mu nzego zitandukanye hagamijwe gukomeza gushimangira ibikorwa biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri RDF.

Mu gutangiza uyu mwiherero, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare n’ubufasha adahwema gutanga mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zitandukanye zirimo n’igisirikare.

Maj Gen Kagame yavuze ko uyu mwiherero ari urubuga rukomeye rwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda.

Yagaragaje ko ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ubushake bw’ubuyobozi bwa RDF bwo gukomeza kubaka urwego rwubahiriza indangagaciro zishingiye ku bwuzuzanye n’uburinganire, bijyanye na gahunda z’iterambere Igihugu cyihaye ndetse n’inshingano mpuzamahanga u Rwanda rwiyemeje.

Mu minsi itatu uyu mwiherero uzamara, abawitabira bazasesengura ibyagezweho mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye muri RDF, baganire ku ngamba zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) hagati y’abasirikare no mu miryango yabo, ndetse banasuzume uko Politiki y’Imicungire y’Uburinganire yo mu mwaka wa 2023 iri gushyirwa mu bikorwa.

Uyu mwiherero uteganyijwe gutanga umusanzu mu kurushaho kubaka Ingabo z’u Rwanda zirangwa n’ubunyamwuga, uburinganire n’ubwuzuzanye, hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho myiza n’imikorere inoze y’abazigize.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments