• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

Mu gikorwa gikomeye cyo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, itsinda rya nyuma ry’inkura z’umweru z’ingore (White Rhinos) ziri mu kaga ko gucika ku isi ryagejejwe muri Zinave National Park, mu rwego rw’umushinga mpuzabihugu ugamije kongera umubare w’izi nyamaswa no kuzisigasira.

Iri yimurwa ni igice cy’umushinga munini wo gusubiza inkura z’umweru mu bice byazo by’umwimerere no kubaka umuryango mushya ushobora kororoka neza mu gihe kiri imbere. Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bavuga ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo kurengera imwe mu nyamaswa zugarijwe cyane n’ubuhigi butemewe n’amategeko.

Inkura z’umweru ni zimwe mu nyamaswa nini zo ku butaka muri Afurika, ariko imyaka myinshi y’ubuhigi bukorwa hagamijwe amahembe yazo yatumye umubare wazo ugabanuka cyane. Ibihugu byinshi byo muri Afurika byatangiye gahunda zo kuzirinda no kuzongera mu bice zari zaracitsemo.

Abayobozi b’umushinga bavuga ko kwimurira izi nkura muri Zinave byakozwe nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi pariki ifite ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo zibeho neza, harimo umutekano uhagije, ubwatsi, amazi n’uburyo bwo kuzirinda abahigi.

Iri yimurwa ryakozwe ku bufatanye bw’inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije, bwa guverinoma n’imiryango mpuzamahanga iharanira kurengera inyamaswa zo mu gasozi. Intego nyamukuru ni ugukora umuryango mugari ‘inkura ushobora kwiyongera mu buryo karemano no gufasha kugarura ubwoko bwazo mu karere.

Abahanga mu by’ibidukikije bavuga ko kuba ingore nyinshi zimuriwe muri aka gace bizongera amahirwe yo kororoka no kubyara ibyana byinshi mu myaka iri imbere, bityo bikagabanya ibyago byo gucika kw’ubu bwoko.

Uretse kurengera inkura ubwazo, uyu mushinga unitezweho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa zo mu gasozi, kongera amafaranga yinjira mu baturage baturiye pariki no gushimangira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika y’Amajyepfo.

Abashinzwe uyu mushinga bavuga ko kwimurwa kw’itsinda rya nyuma ry’inkura z’ingore ari intsinzi ikomeye, ariko ko hakiri akazi kenshi ko gukomeza kuzirinda ubuhigi butemewe n’amategeko no kubungabunga aho zituye kugira ngo zibashe kororoka no kubaho igihe kirekire.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments