Mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora mu kagali ka Kabuye mu mudugudu wa Bidudu, ku wa 06 kamena yumvikanye inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w'imyaka 6 witwa Uwamahoro Aline wasanzwe mu rutoki rwaho amaze iminsi 4 yarishwe bigakekwa ko yabanje no gusambanywa n’umushumba witwa Habimana.
Abaturage bavuga ko bakeka
ko iryo shyano ryakozwe na Habimana ufite imyaka iri hagati ya 40 na 45 wari
umaze imyaka isaga itatu akora akazi ko kuragira, akanaba azwiho gukunda abana
na cyane ngo bari birirwanye amugurira ndetse anabyinishiriza mu kabali, kuva uwo
mwana yabura Habimana nawe akaba atarongeye kuboneka.
Umwana yabuze kuwa 3 ubwo yari
mu rugo aganira n’ababyeyi nuko Habimana ahageze aba atemberana n’uwo mwana
Aline, kugeza ubwo bombi babuze, umwana akaza kuboneka amaze iminsi apfuye kuwa
gatandatu.
Inkuru irambuye wayireba muri iyi Video,..