Perezida wa
Leta Zunze ubumwe z’Amaerika Donald
Trump, yatangaje ko abapilote babiri bari bari mu ndege ya gisirikare yo mu
bwoko bwa AH-64 Apache yarohamye cyangwa ikagwa hafi y’umuhora wa Hormuz bameze neza kandi nta n’umwe
wakomeretse.
Trump
yabivugiye ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy aho yabwiye abanyamakuru
ati: “Abapilote bameze neza. Nta wakomeretse. Turatangaza raporo irambuye ejo,
ariko bameze neza
Nk’uko
amakuru yatangajwe n’inzego za gisirikare za Amerika abivuga, iyi ndege ya Apache
yagize ikibazo mu gihe yari iri mu butumwa bwo kurinda umutekano hafi y’inyanja
ya Oman n’agace k’umuhora wa Hormuz,
kamwe mu duce tw’ingenzi cyane mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Abapilote
bombi bahise batabarwa nyuma y’igihe gito kandi ubu bari mu buzima bwiza.
Kugeza ubu impamvu
yateye iyo ndege kugwa ntiratangazwa abayobozi ba gisirikare bavuga ko hakiri gukorwa
iperereza rigamije kumenya niba byatewe n’ikibazo cya tekiniki, amakosa
y’imikorere cyangwa niba hari ikindi cyabigizemo uruhare.
Iyi mpanuka
ibaye mu gihe akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakomeje kuba mu bihe bikomeye
by’umutekano nyuma y’amakimbirane n’imirwano byabaye hagati ya Iran na Israel,
ndetse n’imbaraga za dipolomasi zigamije gukomeza amasezerano yo guhagarika
imirwano.
Abayobozi ba
Amerika batangaje ko raporo yuzuye ku cyateye iyi mpanuka itegerejwe gutangazwa
nyuma y’iperereza ririmo gukorwa n’inzego zibishinzwe.
Like This Post? Related Posts